Umutoza Olivier Karekezi wigeze kugirira ibihe byiza mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no muri APR FC, nyuma akaba yarinjiye mu butoza aho yatoje ikipe ya Rayon Sports, agiye kugaruka gutoza imwe mu ikipe mu zikomeye mu Rwanda.
Umutoza Karekezi Olivier wigeze gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2017, aho yasinyiye iyo kipe tariki ya 20 Nyakanga 2020 ubwo yayoborwaga na Gacinya Chance Denis, akaba yarayimazemo amezi arindwi nyuma yuko atandukana nayo tariki ya 27 Gashyantare agahita yerekeza mu gihugu cya Sweden nacyo yagiriyemo ibihe byiza ari umukinnyi ku rwego mpuzamahanga.
Karekezi yabashije gutwara ibikombe 4 byakiniwe mu Rwanda icyo gihe ari umutoza, ariko icyo yatwaye kitazava mu mitwe yabakunzi ba Rayon Sports ni icya Super Cup 2017 yatwaye atsinze ikipe ya APR FC ibitego 2 kuri 0, ukaba ari umukino wakinwe inshuro ebyiri, kuri Stade ya Huye i Rubavu uza gusubikwa kubera ko amatara yagendaga azima bitewe nuko umukino wabaye mu ijoro, icyo gihe wimuriwe kuri Stade ya Kigali hakinwa iminota igera kuri 27′ yari isigaye, ibyo bitego bibiri bikaba byaratsindiwe i Rubavu harimo igitego cyatsinzwe na Ismael Diara ku mupira yahawe na Kwizera Pierot
Uretse Super Cup Karekezi Olivier yanatwaye igikombe cya FEZABET, Agaciro Development Fund ndetse n’igikombe cy’intwari 2018.
Kuri ubungubu biravugwa ko umutoza Karekezi Olivier yamaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 56 ibayeho.
Karekezi Olivier usanzwe utuye mu gihugu cya Sweden hamwe n’umuryango we, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu butoza itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’iburayi y’urwego rwa A (UEFA Pro License A)
Bikaba bivugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports imbanziriza masezerano (Pre-Contaract ) y’imyaka ibiri ndetse ko vuba aha araza mu Rwanda kuzuza amasezerano ndetse anatangire akazi.
Dukurikije uko twabonye Karekezi ni umuntu ukunda gukorana nabigeze gukina muri Champion y’u Rwanda cyangwa se abakiniye iyo kipe agiye gutoza nkuko twabibonye ubwo yazaga muri Rayon Sports, aho yaje agafata Nyakwigendera Ndikumana Katauti wakiniye Rayon Sports, akamugira umutoza umwungirije ndetse na Nkunzingoma Ramadhan nawe wakiniye Rayon Sports nk’umutoza wabazamu ndetse harimo na Nyakwigendera jeannot Witakenge ndetse na Rumami Marceille bose bagiriye ibihe byiza muri iyo kipe.
Biteganyijwe ko ariko ashobora no guhita abigenza muri Kiyovu Sports agafata Ruremesha Emmanuel wakiniye Kiyovu Sports ndetse wari unasanzwe ari umutoza mukuru wagateganyo nyuma yo gusimbura Bruchaga wahinduriwe imirimo, maze akamugira umutoza wungirije akaba yanafata Djabir Mutarambirwa wakiniye iyo kipe wari usanzwe yongerera abakinnyi ingufu akaba yamuha undi mwanya.
Gusa nubwo biri kuvugwa gutyo umuvugiz wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore ndetse akaba ari na Vis President wa mbere wa Kiyovu Sports avuga ko ayo makuru atariyo.
Gusa nubwo abihakana ntabwo ntabwo ari kwerura kubera ko avuga ko hari akanama kabizi neza kakaba ariko gashinzwe igura n’igurisha, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Fanclub yagize ati “Ibi nta bihari rwose, hari akanama gashinzwe igura n’igurisha muri Kiyovu niko kabimenya neza, ariko ntabihari”
Nyuma yuko Karekezi Olivier avuye muri Rayon Sports ntabwo ari ubwa mbere avuzweho kuba yatoza imwe mu makipe ya hano mu Rwanda, kubera ko mu mpera z’umwaka wa 2019 aribwo byavugwaga ko yari agiye gutoza ikipe ya Bugesera yari imerewe nabi icyo gihe, ariko ku munota wanyuma bikanga bitewe nuko ngo umwe mu bavuga rikijyana muri Bugesera yanze kumwemera.
Si Bugesera gusa dore ko yari yanavuzweho kuba yatoza ikipe ya Police FC nabwo bikaza kwanga ku munota wa nyuma, maze police FC igahabwa Haringingo Francis uyitoza kugeza magingo aya.
Ndacyayisenga Jerome