Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga 2020 nibwo Polisi ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi abaturage batatu bakurikiranweho icyaha cyo kwambura umuturage amafaranga agera ku bihumbi 110,000 by’amanyarwanda.
Abo baturge batawe muri yombi ni Sindayigaya Telesphore bakunze kwita Karajegera w’imyaka 30 y’amavuko, Muhawenayo Noel w’imyaka 28 ndetse na Bizimana Emmanuel w’imyaka 28, abo bose bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Bupfune, mu Kagari ka Nyarusazi, umurenge wa Bwishyura.
Ni nyuma y’uko tariki ya 14 Nyakanga bambuye ayo mafaranga umusore witwa Mbarushimana Ephreim washakaga kugura igare,maze bakaza kubimenya bakamuhamagara bamushuka, bamubwira ko bafite igare ngo ajye kuribagurira, maze Mbarushimana yagera iwabo bakamwinjiza mu nzu bakamwambura ayo mafaranga.
Nyuma nibwo Mbarushimana yagiye kuri Polisi ikorera mu murenge wa Bwishyura atanga ikirego, maze kubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, tariki ya 16 Nyakanga Polisi ita muri yombi abo baturage nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi.
Wavuze ko abo bose bamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, kugira ngo bakorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 168 havuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3,000,000 Rwf) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Rwf).
Ndacyayisenga Jerome