Mu masoko atandukanye yo mu karere ka Karongi, yeguriwe ikigo k’imisoro n’amahoro (RRA), mu magambo avunaguye, ikompanyi ya Ngali Campany Ltd kugira ngo ikusanye imisoro yo muri ayo masoko. Ubusanzwe umusoro ku nyungu utangwa n’abacuruzi, ariko abaturage bo muri aka karere bo baratabaza kubera abasoresha bahera ku nkoko y’umworozi n’utundi dutungo two mu rugo , mbese bakama n’ayo mu ihembe, aho gusoresha abacuruzi.
Aba baturage bavuga ko iyo umuntu ajyanye agatungo ku isoko, akabura umukiriya kubera impamvu zitandukanye, agomba gushaka amafaranga aza kwishyura kugirango asohore itungo rye mu isoko yari yarizanyemo.
Aba ni bamwe mubari bajyanye inkwavu mu isoko rya Mukungu baganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune bari kumwe n’abari bajyanye ingurube muri iri soko rya Mukungu riherereye mu murenge wa Mutuntu, hanyuma ntibabona umukiriya kubera umugobe mubi.
Nk’uko babyivugira bari bumiriwe mu isoko babuze ayo bacira n’ayo bamira ngo kuko batari bafite amafaranga y’umusoro, kugira ngo basohore izi ngurube mu isoko.
Si aba gusa kuko bavuga ko usibye n’ingurune n’inkwavu, Inkoko cyangwa akandi gatungo Gato umuntu yoroye iyo akajyanye mu isoko baramusoresha.
Abaturage bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’abandi bose bireba kubatabara ngo kuko aba basoresha babaye ba rusahurira mu nduru, Kandi abaturage ntibabona aho babaza ikibazo cyabo, ngo kuko ibyo Biba abayobozi b’inzego z’ibanze barebera nyamara ntacyo babikoraho.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu Niragire Theophile we atangaza ko umuntu ugomba gusora, ari umucuruzi, kuko ariwe uba afite inyungu.
Uyu muyobozi Kandi yatangaje ko abahinzi bajyanye ibiribwa mu isoko kugira ngo baguremo ibindi biribwa cyangwase utundi bakeneye batagomba gusoreshwa. Yongeye ho ko n’umworozi ujyanye itungo ku isoko atagomba kurisorera, kuko umucuruzi uriguze ariwe urisorera.
Abajijwe niba ababikora, baba batabiganiriye ho n’ababakuriye, we yemeje ko ibyo ari ubujura bukabije, avuga ko Kandi, bagiye kubihagurukira kugira ngo ababyihishe inyuma bose bafatwe Kandi bahanwe, by’intangarugero.
Yaboneyeho Kandi gusaba abaturage kujya batunga agatoki ibisambo nk’ibyo byose bisahura abaturage.
Umuhoza Yves