Mu karere ka Karongi, haravugwa ihinduranya ry’ abayobozi mu mirenge yose igize aka karere. Nk’ uko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’ aka karere, izi mpinduka zakozwe hagamijwe kuvugurura no kunoza imikorere y’ inzego z’ ibanze.
Uko abayobozi bahinduriwe imirenge bayobora:Umurenge wa Twumba wahawe Gashanana Saiba, wari usanzwe ayobora Gishyita.Umurenge wa Rubengera wahawe bwana Nkusi Medard, wari usanzwe ayobora Rugabano.
Umurenge wa Gishyita wahawe Songa R Nsengiyumva, wari usanzwe ayobora Mutuntu.Umurenge wa Rwankuba wahawe Mudacumura Aphrodis, wari usanzwe ayobora Murundi.Umurenge wa Mutuntu wahawe Twamugabo Andre, waru usanzwe ayobora Rubengera.
Umurenge wa Murundi wahawe Ntakirutimana Gaspard, wari usanzwe ayobora Mubuga.Umurenge wa Rugabano wahawe Niyonsaba Criaque, wari usanzwe ayobora Gitesi.
Umurenge wa Mubuga wahawe Kuzabaganwa Vedaste, wari usanzwe ayobora Rwankuba.Umurenge wa Gitesi wahawe Nsanganira Vianney, wari usanzwe ayobora Twumba.
Izi mpinduka ntizagarukiye ku buyobozi bw’ imirenge gusa kuko hari n’ utugari twahinduriwe abayobozi