Ni ikibazo cyaturutse ku isoko ry’iyubakwa ry’Ibitaro bya Kibuye na n’ubu bikorerwamo bituzuye, ibi Bitaro byatangiye kubakwa muri 2012 muri 2015 Rwiyemezamirimo Rubare yaje kubiha aAarere by’agateganyo karabyanga ngo byubatse nabi.
Ubwo twaganiraga yatubwiye ko yabibahaye mu nyandiko bakamwihorera ntibamusubize, byaje kugeza ku minsi 20 iteganywa n’itegeko bityo Akarere kabyakira katabizi.
Ibitaro bifite ibibazo byinshi mu myubakire, mu ibaruwa Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Akarere ka Karongi Umuseke ufitiye kopi yo ku wa 21/7/2020 isaba gukurikirana umukozi wateje Leta igihombo.
Iyi baruwa itangira ivuga ku ibaruwa y’Umushinjacyaha Mukuru no 1/0494/d11/NPPA/EFU yo ku wa 19/6/2020 imenyesha ibyavuye mu iperereza mu myanzuro ya Komisiye ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga Amategeko (PAC), irebana na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imali ya Leta y’umwaka wa 2017/2018.
Igasaba abakoze amakosa y’akazi ko bafatirwa ibihano muri iryo perereza ryagaragaje ko hari amakosa mu isoko ryo kubaka Ibitaro bya Kibuye ryatwaye miliyari 2.6 (Frw 2.660.667.171) harimo miliyari 2.2 (Frw 2.224.548.906) ari mu masezerano y’ibanze na miliyono 436 (Frw436.118.265) ari mu masezerano y’inyongera kandi iri soko ntirirangire.
Amwe mu makosa yakozwe ni uko habayeho uburangare ku ruhande rw’Akarere nk’uko muri iyi baruwa ya Minisiteri y’Ubutabera ibivuga ngo Rwiyemezamirimo Rubare yandikiye Akarere asaba kwakira Ibitaro, Akarere ntikamusubiza bituma iminsi 20 igenwa n’itegeko irenga Ibitaro byakirwa uko bimeze kuko amakosa atari aye.
Ku kibazo cy’abakozi bari bagize akanama k’amasoko kari kayobowe na Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase varantina bigaragara ko ako kanama kaciye rwiyemeza mirimo amafaranga y’ ubukererwe make ugereranyije ku yo bagombaga ku muca.
Mu gitabo cy’amasoko ‘Dao’ harimo ko yagombaga gukora kugeza ku wa Gatanu jour ouvrable (mu minsi y’akazi) naho mu masezerano n’Akarere harimo ko agomba gukora iminsi irindwi igize icyumweru (jour calendrie) nk’uko PAC yabigaragaje.
Ivuga ko birengagije nkana ko bagomba gukurikiza amasezerano baca rwiyemezamirimo amafaranga y’ubukererwe Million 11Frw mu gihe bagombaga gukurikiza amasezerano bakamuca million 154Frw.
Ubwo Umuseke waganiraga n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine kuri iyi ngingo yavuze ko ikibazo cyabayeho kigaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta nyuma Inama Njyanama na yo iragicukumbura.
Ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhari icyo gihe bwandikiye abakozi basabwa ibisobanuro, ndetse n’abakozi barasobanura icyakurikiyeho icyo gihe ni uko dosiye yashyikirijwe RIB (yari CID), ngo ikurikirane iyo dosiye.”
Ku kibazo cy’uko hari gahunda yo gukurikirana mu nkiko ngo amafaranga agaruke, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bakorana na RIB bakumva igisubizo batanga.
Ati “Ndumva ari yo makuru natanga y’uko byari bihagaze icyo gihe, kugeza ubu nk’Akarere nta gisubizo turabona kiva muri RIB ariko niho dosiye yari iri. Urumva ko umwanzuro w’Umugenzuzi w’Imari ya Leta hari icyo wavugaga, Inama Njyanama na yo hari icyo yakoze, Akarere na ko kandikira abo bakozi kabasaba gusubiza ayo mafaranga, nyuma rero nibwo dosiye yashyikirijwe CID.”
Abakozi bakoze aya makosa bamwe barirukanwe
Abagombaga kuryozwa amakosa bakoze ni Muhire Emmanuel, uyu yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, yareguye.
Hanyurwimana Jean Damascen yari ashinzwe imihanda n’ibiraro na we yareguye.
Dr Nyirimanzi Theoneste yari veterinaire w’Akarere uyu aracyari mu kazi. Turatimana Philippe wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere yimuriwe muri Ngororero mu nshingano nk’izi.
Ntwayingabo Olivier wari Comptable ubu ni we ushinzwe ingengo y’imali mu karere ka Karongi. Akanama kari kayobowe na Mukase Velentine wari ushinzwe igenamigambi ry’Akarere, ubu ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
UMUSEKE.RW