Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza impunzi z’abanye-Congo bacumbikiwe mu nkambi iri i Karongo mu Kiziba baramukikiye mu myigaragambyo y’amahoro bamagana ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi hamwe n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo amahanga arebera.
Iyi nkambi ya Kiziba icumbikiye abagera ku bihumbi 16 ikaba iherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba. abigaragambyaga bakoze urugendo ruzenguruka mu nkambi bafite ibyapa byamagana guceceka kw’imiryango Mpuzamahanga ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banasaba ko bafashwa gusubira mu gihugu cyabo.
Bamwe mu mpunzi bari muri iyi myigaragambyo bagaragaje ko bababajwe n’iyicarubozo riri gukorerwa abaturage bo muri Congo kandi kenshi bikozwe na Leta cyangwa se abafatanije nabo. Bakomeje bagaragaza ko ubu bwicanyi bwibasira abaturage cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi bwenyegejwe na Guverinoma ubwayo.
Batanze ingero zirimo n’abahitanywe na Guverinoma ubwayo kandi basanzwe bayikorera, aho bagaragaje ko Majoro Kaminzo yishwe n’abaturage bahagarikiwe n’abasirikare ba Leta , barangiza bakamutwika, bagaragagaje kandi ko abagore bafatwa ku ngufu ku mugaragaro aho bavuze ko abagabo barenga mirongo ine bashobora kuryamana n’umugore umwe n’ibindi.
Bavuze no kibazo cya Masisi n’ukuntu imbaga nyamwishi iri kwicwa nyamara amahanga arebera ntacyo bakorara ngo batabare.
Umuhoza yves