Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestina yakuwe ku nshingano zo kuyobora Akarere ka bitewe no kutuzuza inshingano uko bikwiye nk’uko byatangajwe mu itangaza ryashyizwe hanze na njyanama y’akarere.
Mu itangazo dukesha inama njyanama y’Akarere ka Karongi rivuga ko uwari umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestina yakuwe mu nshingano zo kuyobora Akarere ka Karongi kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye, uwo mwanzuro ukaba wafatiwe mu nama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Karongi yo kuri uyu wa mbere, taliki 23 Ukwakira 2023.
Mukarutesi Vestina wegujwe bivugwa ko yagiriwe inama kenshi ku mikorere ye mibi ntiyumve Kandi ko k’ubuyobozi bwe abaturage ba Karongi bakomeje gusiragizwa muri rusange.
Uyu muyobozi wegujwe yakunze kunengwa kenshi ko atitaga ku mibereho myiza y’abaturage, kudakemurira ibibazo abaturage bamugezaho, abanyamakuru bakorera mu ntara y’iburengerazuba bamunenze kudatanga amakuru.
Kweguza no kwirukana abayobozi b’uturere mu ntara y’iburengerazuba bikozwe mu turere tune muri turindwi tugize iyo ntara .
Uturere tweguje abayobozi batwo ni Akarere ka Nyamasheke, Rubavu na Karongi, abayobozi birukaniwe hamwe n’inama njyanama ni abo mu Karere ka Rutsiro birukanwe na Perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame.
Aba bayobozi bagiye beguzwa abandi bakirirukanwa harimo na govererineri w’iyi ntara , Habitegeko Francois.
Mu ntara y’iburengerazuba abaturage ntibahwema kugaragaza ko iterambere ryabo ridindizwa n’imiyoborere mibi ikunda kugaragara kubayobozi baho.
Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed