Moise Katumbi umunyapolitiki waranzwe no kudacana uwaka na Joseph Kabila yashimye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kwanga ubufatanye n’ishyaka FCC ya Kabila.
Ikinyamakuru Actualitecd cyatangaje ko Moise Katumbi ari umwe mu banyapolitiki bakomeye bagaragaje ko bashimishijwe n’uko ubufatanye bw’ishyaka Front Commun pour les Congo(FCC) rya Joseph Kabila na n’impuzamashyaka CASH ya perezida Felix Tshisekedi butarageze ku ntego zabwo.
Yagize ati”Perezida wa Repubulika yafashe umwanzuro mwiza kandi ubereye abaturage ba Congo, nizeye gukora uko nshoboye kose ngo nshyigikire impinduka ateganya gukora cyane ko ibyo akora byose biba bifitiye inyungu nyinshi abaturage ahoza ku mutima”
Kuva amatora yo muri 2019 yegukanwa na Félix Tshisekedi, Moise Katumbi na Jean-Pierre Bemba bahoze batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila bagiye bagaragaza ko ubufatanye bwa Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila na Perezida uriho Felix Tshisekedi butagira uruhare runini mu guteza imbere abaturage ba Congo .
Binavugwa ko aba bombi banze imanya bahawe mu nteko ishingamategeko, imyanya yabo yaje guhabwa Martin Fayulu na Adolphe Muzito.
Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 nibwo Perezida Tshisekedi yanze ubufatanye hagati y’ishyaka FFC n’impuzamashyaka CASH aho yanemeje ko biramutse bibaye ngombwa yasesa Guverinoma n’inteko ishingamategeko.