Ihohotewa ry’abana no kubakoresha imirimo y’agahato cyangwa se y’ingufu byakunze kwamaganwa kuva kera ndetse haboneka n’imiryango igenda yigisha abantu ibyerekeranye n’uburenganzira bw’abana ,ariko nti bibuza abantu gukoresha abana n’ubwo iyo bafashwe bahanwa nk’uko tugiye kubibona mu karere ka Kayonza
Muri aka karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange hafunzwe abagabo ba tanu bahakorera umurimo wo kubumba amatafari bakaba batawe muri yombi bazira gukoresha abana muri iyi mirimo yo kubumba amatafari.
Aba bana ngo bifashishwaga mu bikorwa byo gutunda amatafari bayakura aho yabaga yabumbiwe bayajyana ku mafura aho bari buyatwikire ibikorwa bikekwa ko binaklomeza nyuma yo gutwika aya matafari bayerekeza aho agomba kuvanwa ajya gukoreshwa.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023 mu gishanga giherereye mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange.
Ibi kandi bije nyuma y’inkuru yacicikanye mu binyamakuru, yagaragazaga impungenge z’abana batundishwa amatafaribarimo abavuye mu ishuri, abafite imyaka iri hagati y’umunani kugeza kuri 13 n’abandi benshi bakiri bato.
Ukigera muri iki gishinga uhasanga abana benshi baba bikorera amatafari bayatunda bayakura aho bayabumbiye bayajyana ku itanura aho baba bagiye kuyatwikira.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko inzego z’umutekano zabyukiye muri iki gishanga, abana bakizibona ngo abenshi bahise biruka cyane barabasiga maze ababakoreshaga aba aribo batabwa muri yombi.
Ni akazi gakorwa n’abana bato, aho utunze amatafari 1000 ahabwa inote yi 1000 Frw.
Ibi byatumye abana benshi bo muri aka Kagari bava mu ishuri abandi bareka kwirirwa iwabo bajya gukorera aya mafaranga nubwo abenshi bibasigamo imvune.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mukarange, Ngarambe Alphonse, yemereye IGIHE dukesha aya makuru ko batanu aribo batawe muri yombi, aho bakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye.
Yagize ati “ Abo twafashe ni batanu, barakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye irimo kubikoreza amatafari. Abafashwe ni abasanzwe bafite amatanura y’amatafari hariya mu gishanga cya Mburabuturo.”
Uyu muyobozi asaba abantu bose bafite imirimo gucunga neza bakirinda gukoresha abana ngo kuko amategeko abarengera ahari kandi ko inzego za Leta ziteguye guhana uzabirengaho. Yavuze ko buri wese akwiriye kugenzura neza abo akoresha akareba ko nta bana afitemo.