Ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2024, Ishyaka Green Party ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba byakomereje mu karere ka Ngoma na Kayonza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida ndetse n’abadepite byatangiye tariki 22 Nyakanga Ishyaka Green Party rirangajwe imbere na Dr Frank Habineza mu karere ka Gasabo.
Abaturage b’akarere ka Kayonze bari muri santere y’umujyi wa Kayonza ku bwinshi aho bakiriye umukandida Dr Frank Habineza uri kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Dr Frank Habineza akaba n’umukandida ku mwanya wa perezida ari kumwe n’itsinda ry’abarwanashyaka biyamamaza ku myanya y’abakandida Depite bakiriwe n’abaturage benshi bari bari mu santere ya Kayonza maze bagira ibyo basezeranya abaturage.
Ibyo umukandida w’ishyaka Green Party ku mwanya wa perezida yagejeje ku baturage b’akarere ka Kayonza ni uko natorwa azageza amazi meza kuri abo baturage.
Bizwi ko Intara y’Iburasirazuba ifite ibibazo by’amazi meza aho kugera ubu hari uturere tugikoresha amazi y’ibiyaga mu ntara y’iburasirauba n’akarere ka Kayonza gaherereyemo.
Yanabasezeranyije ko batazabura imiti ivura uburwayi bafite ngo ni uko bakoresha ubwishingizi bwa mutiweli ko bazorohereza abaturage bakajya bagura imiti mu maforomasi.
Ati” Umuturage akwiye kubaho neza kandi yarwara akabona imiti imufasha agakira neza kandi vuba bitamugoye”.
Bimwe mubyo Dr Habineza Frank yasezeranyije abaturage, umwe mu baturage yaganiriye na Rwandatribune ayibwira uko yakiriye ibyo Ishyaka Green Party ryifuriza abaturage .
Uyu mubyeyi utashatse kuvuga izina rye yagize ati” turishimye kuba umuntu azahabwa uburenganzira bwe “.
Yagize ati”niba batazajya badufungira ubusa ngo turi indaya kandi ntawe tuba tubangamiye icyo ndagishimye.
Ibindi kandi Dr Frank Habineza yijeje abaturage ni uko ngo azarandura ubushomeri cyane cyane bwiganje mu rubyiruko, gukuraho imisoro ku bacuruzi n’ibindi .
Dr Frank asoza igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza yasabye abo baturage kuzamutora dore ko ngo ibyo abafitiye atabisobanura ngo abiheze.
Dr Ambassador Frank Habineza ni umwe muri batatu bahatanira kuba perezida w’u Rwanda, ishyaka Green Party rikaba ryaratanze n’abakandida depite biyamamaza kuyobora mu nteko ishinga amategeko 50, 24 muri bo akaba ari abagore.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com