Umugore w’imyaka 33 wari utwite inda y’imvutsi (abura igihe gito ngo abyare) utuye mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu murima yishwe ateraguwe n’abantu bataramenyekana.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Matinza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Uyu mubyeyi akaba yatemaguwe hakoreshejwe ibyuma, nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”
Murekezi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko ataremezwa n’iperereza.
Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru mu buryo bw’Amashusho