Inzego z’iperereza mu Karare ka Kayonza zataye muri yombi umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umuhungu w’imyaka 16 abanje kumushuka ngo aze iwe amuhe ubufasha bwo kurera abavandimwe be.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, ubwo uyu musore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Rwisirabo I mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri, yabwiraga uwo w’imyaka 16 ngo aze amuhe ubufasha.
Ngo yagezeyo mu saa 18:00’, amujyana mu cyumba ubundi aramufungirana, atangira kumukuramo imyenda, ahita amusambanya mu kibuno.
Amaze kumukorera ayo mahano, yamuhaye ibihumbi bitanu (5 000 Frw) ubundi amusaba kutazabivuga ndetse amwizeza ko azamufasha kurera barumuna be.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yataganje ko uyu musore wasambanyijwe, yabanje kubihisha koko nkuko yari yabisabwe n’uwamusambanyije ariko ku wa kane mu gitindo akomeza kuribwa mu kibuno, ahitamo kubivuga.
Yagize ati “Uwo musore ni byo koko yashutse umwana w’umuhungu amushukisha amafaranga n’uko azamufasha we n’umuryango we kuko aziko ari imfumbyi, amusambanya ku gahato. Uwo mwana rero yaje kubivuga inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi.”
Umusore ukuriiranyweho gusambanya umuhungu mugenzi we, ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kageyo, naho uwasambanyijwe we yajyanywe ku Kigo Nderabuzima kugira ngo afashwe n’abaganga.
RWANDATRIBUNE.COM