Umurambo w’umugabo w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza wasanzwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo yarahapfiriye nyuma yo kuhaza kuhivuriza ibyo yitaga amarozi.
Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu Mudugudu w’Umwiga mu Kagari k’Urugarama, mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro bya Gahini nyuma ngo baza kumusezerera bamubwira ko yakomeza gufatira imiti mu rugo. Uyu mugabo we wavugaga ko yarozwe ngo yahise atangira gushaka abavuzi gakondo bamuvura ayo marozi.
Nyuma yo kugera ku bavuzi batanu byanga ngo yaje kujya ku muvuzi wo mu Murenge wa Gahini amwizeza kumuvura ayo marozi ariko birangira ahapfiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu muturage wagaragaye kuri uyu wa Kane ariko ko ngo yahapfiriye tariki ya 6 Mutarama nkuko uwo muvuzi gakondo yabibabwiye.
Yagize ati “ Uyu muvuzi gakondo asanzwe azwi cyane anafite ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi gakondo ndetse anaba mu rugaga rwabo. Yavuze ko uyu muturage yahaje avuye mu bandi bavuzi gakondo bagera kuri batanu nyuma yo gusezererwa mu bitaro, abo bose rero ngo bananiwe kumuvura nyuma aza iwe.”
Gitifu yavuze ko ngo uwo muvuzi gakondo n’umugore wa nyakwigendera ngo bababwiye ko yahaje atabasha kwambara ipantalo bitewe n’uburyo yari yarabyimbye umubiri wose, aravurwa ngo kuburyo kuri ubu yari asigaye yambara ipantalo.
Yakomeje avuga ko bavuga ko bari baramuroze ndetse ngo ajya no gupfa ngo hari izina ry’umuntu yavuze, avuga ko ariwe umwishe ngo nubwo batabyemeza nk’ubuyobozi.
Ati “ Ejo rero nibwo twabimenye duhita tujyayo n’inzego z’umutekano na RIB tugezeyo twahise tujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe. Twahise dufata uwo muvuzi gakondo tumushyikiriza inzego z’ubutabera kuko ntiyemerewe kwakira umurwayi ngo arare iwe.”
Gitifu Rukeribuga yasabye abaturage kugana ibitaro bya leta akaba aribyo bibavura bakareka kwiringira ubundi buvuzi butizewe neza. Yanasabye abavura nk’abavuzi gakondo gukurikiza amategeko abagenga bakirinda kugira ibitaro aho batuye.
Ivomo:igihe.com