Umwana w’imyaka 14 wari uragiye amatungo mu rwuri yagiye koga mu gishanga arapfa ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza.
Nk’uko bivugwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi amakuru y’urupfu rw’uwo mwana yamenyekanye i saa cyenda z’amanywa ndetse n’umubiri we uhita uboneka ukurwa mu mazi, mu Kagari ka Buhabwa, Umudugudu wa Mucucu.
Jacqueline Mutesi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi aganira n’itangazamakuru yahamije ko aya makuru ari impamo, agira n’ubutumwa atanga.
Yagize ati: “Aho hantu hari igishanga ni hafi y’inzuri, igishanga gicamo hagati, umwana yari aragiranye n’abandi bajya koga, we agwamo. Ahantu yaguye ni mu gishanga, ni umwana yari afite imyaka 14, yitwa Niyonkuru Jean Paul. Abandi bana bari bari kumwe na we bo nta kibazo bagize, uwo ndatekereza ko ari agasayo kamufashe kuko ni igishanga kinini cyane…. ni ahantu habi rwose.”
Icyo gishanga umwana yaguyemo agapfa kiva mu Karere ka Gatsibo, kigakomeza mu Karere ka Kayonza aho gikora ku mirenge irimo uyu wa Murundi, kigakomeza kikambukiranya muri Gahini, kigakomeza na za Kageyo na Rwinkwavu; kikaba kigiye gikora ku byanya byagenewe gukorerwaho ubworozi [amafamu].
Gitifu Mutesi Uyobora Umurenge wa Murundi avuga ko bihanganishije umuryango umwana wapfuye avukamo, hakanatangwa ubutumwa bwagenewe abaturage muri rusange by’umwihariko abana n’ababyeyi.
Ati: “Twatanze ubutumwa buvuga ko abana badakwiye kujya mu bishanga, ahubwo ushaka gukaraba yavoma amazi akayajyana mu rugo agakaraba, kuko hariya haba harimo ibyago (risks) byinshi. Urabona ahantu mu gishanga nta nubwo haba ari ahantu hatunganyijwe ngo hajye amazi, ni ahantu amazi aba yaruzuye mu buryo butunguranye, ku buryo bya biti by’amahwa,… gishobora no kumufata pe, agapfa yumva.”
N’aho ku ruhande rw’ababyeyi, uyu muyobozi avuga ko nubwo muri ibi bihe abana bari mu biruhuko, hari imirimo ababyeyi ubwabo bakwiye kwikorera, bitaba ibyo abana bakajya muri iyo mirimo ariko bari kumwe n’abantu bakuru.
Ndacyayayisenga Jerome