Uruganda RACK ( Rugali AGRO Processing cooperative Kayonza) ikorera mu karere ka Kayonza rwakuyeho urujijo rw’abantu bamwe bavugaga ko ari uruganda rwenga Kanyanya yemewe n’amategeko rwashinzwe n’abasirikare bakuru muri RDF.
Hodari Joseph, umuyobozi w’uruganda Rugali Agro Proccessing cooperative Kayonza , avuga ko uruganda rukora ibikomoka ku bitoki , aho bakora RACK GIN; likeri ikomoka ku bitoti abantu benshi bavuga ko ari Kanyanga , ashimangira ko atari Kanyanga nk’uko bivugwa n’abantu batandukanye ahubwo ari ikinyobwa gikomoka ku bitoki.
Hodari avuga ko bafata ibitoki bakabitara , bakabyenga, bakabikuramo urwagwa bakoresheje imashini za kijyambere , ( hakavamo urwagwa rufunguye ku kigero n’urudafunguye bishyirwa mu macupa)
Akomeza avuga ko Bakora n’inzoga yo mu bwoko bwa likeri yitwa RACK GIN (ariyo benshi bita Kanyanga ) ko itagakwiye kugereranwa na kanyanga kuko ngo ari ikinyobwa gikomoka ku bitoke kandi cyemewe n’ikigo cy’ikihugu cy’ubuziranenye RWANDA FDA
Ati”Rack Gin ikozwe mu bitoke , ibintu byose bisabwa n’ubuziranenge turabyujuje, nta kibazo icyo aricyo cyose yagira ku bayinywa kuko dufite imashini kabuhariwe zitunganya iki kinyobwa neza nk’uko bisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge”.
Uko RACK GIN ikorwa benshi bavugwa ko ari kanyanga yemewe n’amategeko
Hodard umuyobozi wa Rack avuga ko ikorwa mu bitoki ati” Tuyikura mu rwagwa rwahiye, turayifata tukayishyira mu mashini zabugenewe (distraction system) imashini igamije kugira ngo itandukanye arukoro yitwa etanoro ( Ethanol) .Ethanol niyo tuba dushaka gukuramo , tukayikorera icyo bita (Purification) cyangwa kugirango dukuremo bya Bisigisigi by’izindi poroduwi zishobora kuba zirimo zavuye mu bitoki.
Dufite imashini kabuhariwe ishobora gukuramo Ethanol ku kigero cya degere darukoro 96%, dufite uburyo tuyigabanya ikagera ku kigero cyo kunyobwa, twebwe ubu dukora Rack Gin iri ku kigero cya 42%”.
Uruganda RACK rwatangiye mu mwaka wa 2019 , rukaba rugizwe n’abanyamuryango cumi na batanu(15 ), muri bo umunani (8) Ni abagore , abagabo bakaba barindwi(7) , Bakaba barishyize hamwe bakubaka uruganda ruri ku kigero kiza haba mu Rwanda no mu karere k’ibihugu by’uburasirazuba.
Ku bijyanye n’abaturage bamwe bavuga ko ari iy’Abasirikare bakomeye muri RDF, umuyobozi w’uru ruganda avuga ko mu banyamuryango bagize iyi koperative harimo abahoze mu ngabo ariko batakibarizwamo.
Uru ruganda ruvuga ko rufite intego yo guteza imbere abahinzi b’urutoki, gukorera abakunzi ba likeri inzoga nziza bishimiye ikomoka ku bitoki, kwagura ibikorwa mu bikorwa mu bihugu by’ibituranyi no mu migabane itandukanye.
Nkundiye Eric Bertrand