Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza , ziri guhiga bukware umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 ,uheruka kwivugana umugore we n’abana babyaranye bagera kuri batatu mu ijoro ryo kuwa 14 Kamena 2023, bari batuye mu Mudugudu wa Mubuga , Akagari ka Gitara ,Umurenge wa Kabere ahita atoroka.
Uyu mugabo, yishe abo umure n’abana be bagera kuri batatu ,akoresheje umuhoro aho buri wese yagiye amutema mu mutwe, mu ijosi n’amaboko.”
Gatanazi Rongin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo ari gushakishwa bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano ,kugirango aryozwe ubwicanyi yakoreye umuryango we .
Ati “Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40; arakekwaho kwica umugore we n’abana babyaranye batatu barimo uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko, uw’imyaka 10 ndetse n’undi wari ufite imyaka ibiri y’amavuko. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n’amaboko arangije ahita atoroka. Ubu Imirambo y’abishwe ikaba yajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugirango ikorerwe isuzuma”
Gatanazi Rongin, yakomeje avuga ko kugeza ubu, batarabasha kumenya impamvu yatumye uyu mugabo yihekura ikica irubyaro rwe n’umugore , ngo kuko bari basanzwe babanye neza .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatibune.com