Bamwe mu bayobozi bigeze kuyobora gereza ya Rubavu , barimo Kayumba Innocent wamenyekanye cyane mu bikorwa byo gucunga za gereza mu Rwanda, batangiye kugezwa mu nkiko aho bashinjwa iyicarubozo bagiye bakorera imfungwa zabaga zifungiwe muri iyo Gereza.
Ubushinjacyaha ,buvuga ko ibyaha baregwa, byakozwe mu 2019 kugeza 2022 ndetse ko ibyo bikorwa byo guhohotera imfugwa muri gereza ya Rubavu,byateye imfu kubantu bagera kuri 6 mu bihe bitandukanye hakaba hari n’abandi bahavanye ubumuga.
Abaregwa bose uko ari icyenda bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Rubavu,baboheshejwe amapingu,bazanywe n’abapolisi.Higanjemo abari abayobozi ba Gereza ya Rubavu,bagiye bayobora iyi gereza mu bihe bitandukanye,barangajwe imbere na Innocent Kayumba,Ephrem Gahungu,na Augustin Uwayezu ariwe wari wungirije Gahungu ku buyobozi bwa Gereza ya Rubavu ya Nyakiriba mu bihe bitandukanye.
Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo kuba icyitso mu gukubita no gukomeretsa,byateye urupfu ku bantu,kutamenyekanisha icyaha cyabo,kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima, n’icyaha cy’iyica rubozo.
K’urundi ruhande ariko, abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo hagati y’umwaka wa 2019 na 2022,
Intandaro ya byose yakomotse kuri Emmanuel Ndagijimana,bakunze kwita Peter uherutse kugaragaza ko yafungiwe i Rubavu ahakura ubumuga budakira,uyu mugabo akaba afite igisebe ku kibuno,giteye ubwoba kukireba ushobora kugira ngo ni icyuma bamukatishije.
Urwego rw’igihugu rukibibona rwasabye amaperereza ku byabaye muri iyi Gereza,niko gutangira guta muri yombi abayoboye iyo gereza hagati y’umwaka wa 2019-2022
bahatambutse bahayobora.
Uhereye kuri Gahungu ubushinjacyaha buvuga ko abarwaho abantu 5 havugwa ko yabishe mu gihe yari akuriye iyi Gereza.bavuga kandi ko mu bihe bitandukanye imfungwa zagiye zikubitwa,ariko akabihishira.
Ubushinja cyaha busobanura ko abapfaga babaga bakubiswe n’abandi bacungagereza cyangwa bagakoresha abandi bafungwa mu kubakubita,bikarangira bagiye kwa muganga bikazabiviramo urupfu.
Naho kubireba Innocent Kayumba nawe wigeze ku yobora Gereza ya Rubavu,Ubushinjacyaha bumubaraho umuntu umwe,ariwe JMV Nizeyimana,bukaba bwabwiye urukiko ko nubwo hari inyandiko z’abaganga zigaragaza ko abapfuye babaga bazize imfu zisanzwe ,hari n’izindi nyandiko zishingiye ku maperereza zigararaza ko abafungwa nyuma yo gukubitwa bakagirwa intere bagezwaga kwa muganga,barangije gupfa.
Abiregura bavugako iby’ubushinjacyaha buvuga ko ataribyo.nka Gahungu yabwiye umucamanza ko ibyinshi mu bikorwa by’urugomo byaberaga muri Gereza adahari,avuga ko abagize imiryango,bazaga gufata imirambo bakajya kuyishyingura mu cyubahiro,badasabye kugenzura icyabahitanye,abiregura bose babyivanaho batanga abatangabuhamya babashinja ko atari abo kwizerwa.
Baravuga ko mubabashinja higanjemo abafugwa kandi ko ntacyiza bababonaho,kuko batishimiraga uburyo bababuzaga gukora ibitemewe muri Gereza.
Uwayezu byumwihariko aregwa gukorera iyicarubozo Emmanuel Ndagijimana,ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Ndagijimana byamuviriyemo ubumuga buri ku kigero cya 80%,afite igisebe kukibuno ndetse hari n’igice cyavuyeho bigoye kwemeza ko cyazasubirana,Uwayezu avuga ko ,Ndagijimana yakubitiwe aho yabanje gufungirwa muri Casho za Polisi,azira ibikorwa by’ubujura.
Ndagijimana wabaye imbarutso yo kugirango aba bayobozi bafatwe , we yavuze ko ategereje ubutabera gusa kandi ko ashimira leta y’u Rwanda ko izabikurikirana hakamenyekana ukuri.avuga kandi ko icyatumye adatangira amakuru ku gihe,aruko abo bamukoreye iyicaruboza bari bakiri kubuyobozi,kwarukugira ngo badakomeza ku muhiga.
Ubushinjacyaha bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo,mugihe bagikomeje iperereza,ariko bagasaba ko baburana bidegembya.
Niyonkuru Florentine