Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira mu rukiko rwa gisirikare I Nyamirambo hatangiye iburanishwa ry’abantu 25 bashinjwa ibyaha bitandukanye bishingiye ku gukorana n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda RNC uyoborwa na Faustin Kayumba Nyamwasa ubu wibera mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Bivugwa ko aba barwanyi ba RNC bafashwe n’ingabo za Republika ya kidemokarasiya ya Congo FARDC bari mu mutwe wihariye w’izo ngabo witwa HIBOU SPECIAL FORCE mu mirwano itoroshye yabereye I Gatoyi muri zone ya Masisi igahitana besnhi barimo Cat Sibo uzw ku izina rya Ali abandi bagahitamo kumanika amaboko. Abayamanitse uko ari 25 bari kumwe n’umuyobozi wabo Maj Ltd Mudasiru Habibu uzwi ku mazina ya Musa.
Abafashwe bavuga ko gufatwa kwabo gufitanye isano n’amakimbirane yari amaze iminsi hagati ya Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana ubwo bari bakiri mu Bijabo n’I Murenge muri Kivu y’amajyepfo aho Ben Rutabana yashinjaga Kayumba kudatanga amafaranga yo gutunga abasirikare kandi abanyamuryango b’ihuriro RNC batanga imisanzu neza kandi kuburyo buhoraho.
Rutabana kandi ngo ashinja Kayumba kutagurira abarwanyi be ibikoresho,ngo usanga imbunda imwe yo mu bwoko bwa karacinikovu ikoreshwa n’itsinda ry’abarwanyi batanu.
Ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro bukorwa na Kayumba Nyamwasa abifashijwemo n’umwe mu nyeshyamba z’abanyamurenge witwa Col Tawimbi washinze umutwe wa Mai Mai Gumino akaba amaze iminsi afungiwe I Kinshasa nabwo buri mu byatumye Kayumba na Rutabana batana mu mitwe aho Rutabana yamushinjaga guharanira ubuzima bwiza bwe n’ubw’umuryango we nyamara ingabo ze zicwa n’inzara n’agahinda ko kutagira ibikoresh nyamara adahwema kuzisaba umusaruro. .
Uko 25 bakoranaga na RNC bafashwe n’uko bagejejwe mu Rwanda
Mu iburanishwa ry kuri uyu wagatatu,umushinjacyaha yasomye inyandiko igaragaza imvo n’imvano y’ifatwa ry’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa.Iyi nyandiko itangira igaragaza abagize inzego z’ubuyobozi za P5 nyuma y’ishingwa ry’iyo mpuzamashyirahamwe.
Kayumba yagize Col. Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose by’impuzamashyaka P5 yungirizwa na Sibo Charles, Habibu Mudasiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo,Semahurunguru ashingwa iperereza na politiki,uwitwa Richard ashingwa ubutegetsi n’ibikoresho maze Olivier ashingwa imari.
Ku murongo wa telefoni ikoresha icyogajuru Kayumba yaje guhamagara Mudasiru amusaba gutekereza uko bahindura aho bakorera we yifuzaga ko bava muri Kivu y’amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda kuko babonaga igihugu cy’u Burundi kitabaha inkunga ihagije nk’uko babyifuza bakaba bari bafite icyizere cy’uko muri Uganda bafatwa neza kurushaho.
Iyo gahunda yo kwimuka yatwaye akayabo k’amadorari 12000 yoherejwe na Ben Rutabana akoresheje Western Union I Bujumbura abikuzwa na Richard.
Umunsi umwe muri Gicurasi uyu mwaka imyiteguro yari myiza,imizigo ku mugongo,cyizere n’ubushobozi ndetse na morali byari byose nk’uko ingabo zibisabwa maze igikorwa cyo kwimuka gishyirwa mu bikorwa. Gahunda yari uguhura n’umutwe w’ingabo z’impuzamashyirahamwe MRCD iyoborwa na Gen Irategeka Wilson bagafatanya urugendo n’ibikorwa byo guharanira gutera u Rwanda baturutse aho bizeye ubufasha nyabwo(Uganda)
Aya matsinda yombi yagombaga guhurira ahitwa Kalehe ni nako byagenze .
Nyuma yo guhura,amatsinda yombi yafashe akaruhuko ari nako baganira ku byahise n’ibizaza.Aha MRCD yigambaga ko akazi yagatangiriye muri Nyungwe.
Iki gitaramo cyo kwirata ibigwi nticyatinze,bahise batangira urugendo rutabahiriye na gato kuko bakigera ahitwa Gatoyi ho muri Masisi bahuye n’ibico by’ingabo za FARDC zibarasaho bamwe barapfa abandi bamanika amaboko nk’uko twabikomojeho haruguru maze bamwe bashykirizwa ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Asoma iyi nyandiko,umushinjacyaha yakomeje avuga ko abarokotse ibyo bico bamanitse amaboko maze igihugu cya Congo kikabashyikiriza u Rwanda.
Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwagaragaje ubuhamya bushingiye ku iperereza ndeste no kunyandikomvugo z’abaregwa.
Ibyagarutsweho ngo bikaba bihura neza n’iby’ibyasohotse muri raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko ibyo kurya,imiti n’imyambaro abo barwany bakoreshaga byaturukaga I Burundi.
Muri ubwo buhamya kandi,aba barwanyi ba RNC bavuga ko ntabushake nabuke bigeze bagira bwo gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ahubwo ko bashutswe.
Aba biganjemo abasore bavuga ko bagiye bahura n’abakozi ba Kayumba Nyamwasa bashinzwe ubukangurambaga bakababwira ko bagiye kubashakira akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu binombe byo muri Congo bizezwa umushahara bizezwa w’amadorari 1000 ku kwezi nyuma bakisanga muri uwo mutwe kandi nta bushobozi bafite bwo kuhikura.
Ubu buryo bwo gushora urubyiruko mu mitwe y’iterabwoba barwizeza akazi gahemba akayabo ngo RNC ibuhuriyeho n’indi mitwe na FDLR,RUD URUNANA,CNRD na FPP.
Mwizerwa Ally