Nyuma yo kumara igihe atagarara mu itangazamakuru, Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda, yongeye kumvikana nyuma y’igihe kinini asa n’uwacecekeye aho yihishe muri Afurika y’Epfo.
Nk’uko bisanzwe Kayumba Nyamwasa utagira ikiza avuga ku butegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, ku wa 21 Gicurasi 2022 yumvikanye anenga Leta y’u Rwanda avuga ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bugomba guhinduka abushinja igitugu.
Mu magambo ya Kayumba Nyamwasa humvikanamo no kuba ari “Ntamunoza” kuko kuri we nta kiza abona gikorwa mu Rwanda ahubwo ibikorwa byose ari bibi gusa, ibintu benshi babona ko ari ugukabya cyangwa se uburakare ahubwo bigashimangira urwango asigaye afitiye umuryango wa FPR Inkotanyi yakuriyemo by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Yanenze kandi inama ya CHOGM avuga ko ntacyo u Rwanda ruzayungukiramo, ibintu adahurizaho n’umubare munini w’Abanyarwanda by’umwihariko abashoramari n’urwego rw’ubukerarugendo bazungukira byinshi ku mubare munini w’abanyamahanga bazitabira iyi nama.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa, bakomeje kwibaza impamvu uyu mugabo ahoza mukanwa ke “Guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda” ngo agamije impinduka na we ubwe atarahinduka kuko n’Ishyaka rye yashinze RNC ryamunaniye kuriyobora.
Mu myaka 12 ishize ashinze RNC afatanyije na bagenzi be,ryararanzwe no gucikagurikamo ibice n’amakimbirane ya hato na hato.
Benshi mu bafatanyije na Kayumba Nyamwasa gushinga RNC bakaba baragiye bitandukanya na we urusorongo. Ku ikubitiro Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard, Jonathan Musonera n’abandi bitandukanyije na Kayumba bashinga ‘Ishakwe Free Movement’.
Hari kandi Noble Marara, Kazigaba Andre, Nsabimana Callixte Sankara n’abandi bavuye muri RNC bagashinga ishyaka ryabo “RRM’’
Ntitwakwibagirwa Jean- Paul Turayishimiye, Rea Karegeya, Tabita Gwiza n’abandi nabo bavuye muri RNC bagashinga ARC (Alliance Rwandais pour le Changement).
Aba bose kandi bagiye bavuga ko bahunze igitugu cya Kayumba, ubugambanyi no kwikubira umutongo wa RNC akoresheje umuryango we by’umwihariko muramu we Frank Ntwari wari warahindutse nk’ikigirwamana n’igikoresho cye mu gukandamiza abandi bayoboke.
Bibiliya mu gitabo cya Matayo 7:3-4 ivuga ngo “Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? 4 Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?”
Haranibazwa kandi ukuntu umuntu nka Kayumba Nyamwasa wananiwe kuyobora no guhuriza hamwe abayoboke be ba RNC, yabasha kuyobora igihugu cyangwa kubasha gutanga umurongo wa Politiki uhamye igihugu cyayoborerwamo.
Ikindi ni uko urugamba rw’impinduka Kayumba Nyamwasa na RNC ye bifuza ubu rusa n’urwabaye inzozi ndetse benshi mu bayoboke bayo bakaba basa n’abihebye kubera ko Igihugu cya Uganda bari batezeho amaramuko ubu cyamaze kubakurira inzira ku murima mu gihe ari cyo bari bizeyeho ubufasha bwose bushoboka kugira ngo bagere ku ntego yabo.
Ni nyuma yaho umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ahaye gasopo abantu bo mu ishyaka RNC rivuga ko rizahirika ubutegetsi bw’u Rwanda, akababwira ko bagomba kuzinga ibyabo bakava muri Uganda niba bakunda amahoro.
Kuri Twitter Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse avuga ko atazi icyo Kayumba Nyamwasa yapfuye na FPR-Inkotanyi na RDF ariko uko byaba byaragenze kose, “Adakwiye guhirahira ngo akoreshe ubutaka bwa Uganda agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko.”
Abasesenguzi mu bya politiki bakemeza ko iki ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza gutsindwa kwa RNC mu ntambara ya Diporomasi ndetse ko nta bushobozi isigaranye bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ubu abakozi ba RNC bashinzwe icengezamatwara bari kwirukanwa ku butaka bwa Uganda mu gihe abandi bahawe gasopo yo kutongera kugira ibikowa bya RNC bakorera ku butaka bwa Uganda.
Kayumba Nyamwasa yari yaranagerageje gushinga umutwe wa P5 ugizwe n’amashyaka Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI), RUD-Urunana na Rwanda National Congress (RNC). Banashinga umutwe wa gisirikare uwushamikiyeho ariko ubu abarwanyi bawo hafi ya bose bari mu nkiko z’u Rwanda abandi baguye muri DRCongo bari mu bikorwa byo kugerageza gutera u Rwanda ndetse P5 ikaba yaramaze gusenyuka.
Gusa mu minsi mike ishize umutwe RNC wa Kayumba Nyamwasa wumvikanye usaba ibiganiro na Leta y’u Rwanda ariko abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bakemeza ko RNC yabitewe n’uko yamaze kubona ko gukoresha imbaraga za Gisirikare cyangwa Diporomasi bitazaborohera.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM