Hashize iminsi mu mutwe witerabwoba wa RNC harimo ibibazo byinshi cyane byatumye bamwe bari bayirimo bakuramo akabo karenge, abandi barirukanwa na bacye bari basigayemo bagenda bacika intege buhoro buhoro.
RNC kuva yavuka yagiye irangwamo ibibazo byinshi byatumwe bamwe mubayishinze bagenda bayivamo bakishingira indi mitwe ku ruhande bitewe no kutanyurwa n’imitegekere yayo cyangwa gushinjanya kunyereza umutungo wayo ndetse n’amacakubiri .
Ibibabazo bya RNC byatumye icika intege byatangiriye aho RNC yayobowe n’abagabo babiri aribo Kayumba Nyamwasa na Muramu we Frank Ntwari bakayiyobora uko bishakiye ntawe bagishije inama ndetse imiyoborere yabo igateza ibibazo bamwe mu banyamuryango harimo kubura ababo kubera kugambanirwa nabitwa abayobozi babo.
Bimwe mu bibazo byatumye RNC igenda icika intege ku buryo bugaragara:
1. ibura n’ishimutwa rya Ben Rutabana n’umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira.
Hashize umwaka n’igice umwe mubari abayobozi muri RNC ariwe Ben Rutabana aburiwe irengero ubwo yazaga mu gihugu cya Uganda agahita ashimutwa n’inzego z’ubutasi bwicyo gihugu ku mabwiriza yari yatanzwe na Kayumba Nyamwasa, Ben ntabwo yabuze wenyine kuko yarari kumwe n’umuhungu wa Pasiteri Deo warushinzwe abanyamuryango ba RNC muri Uganda, iri shimutwa ryatumye Deo anava muri RNC ayoboka undi mutwe waje gushingwa n’abandi bahoze ari abatoni muri RNC.
2. Gushinga umutwe winyeshyamba ukoherezwa muri RD congo abanyamuryango ba RNC batabizi
Raporo ya UN yagaragaje ko muri RDC hari umutwe w’inyeshyamba wari ugamije guhungabanya umutekano w’akarere cyane cyane guhungabanya uw’u Rwanda, uwo mutwe wari wibumbiye mukiswe P5, inyeshyamba zoherejwemo zaje zivuye muri Uganda ku ibanga rikomeye ryari hagati ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’abatagetsi ba Uganda. Izi ngabo zikigera muri DRC zahuriyeyo n’ibibazo bikomeye kuko FARDC yazihase umuriro benshi bahasiga ubuzima, abandi bafatwa mpiri boherezwa kuburanira mu Rwanda, muboherejwe bazwi harimo MUDATHIRU. Ibi abanyamuryango ba RNC byarababaje cyane dore ko harimo ababuriyemo inshuti n’abavandimwe kubwamakosa yakozwe n’abayaobozi babo mubyo bise ibanga rikomeye ryabamariye ababo.
3. Bamwe mubavugaga rikijyana muri RNC bayivuyemo bishingira undi mutwe
Nyuma yibibazo byinshi byaje bigwa muri RNC byose bigatunga urutoki Kayumba Nyamwasa na Muramu we, bamwe mubari abayoboke ba RNC bahise bakuramo akabo karenge, abagerageje kubaza impamvu hari ibikorwa byabaye batabimenyeshejwe Kayumba yahisemo kubirukana.
Bamaze kwirukanwa bahise bihuza bashinga undi mutwe uzwi ku izina rya ARC-Urunana, bamwe mubayishinze harimo Jean Paul Turayishimiye hamwe na GWIZA Thabita, aba bakaba barahise begeranya bamwe mubanyamuryango ba RNC kugira ngo babisungeho harimo na Pasiteri Deo ushinja Kayumba kumunyerereza (kidnapping) umwana.
Ibi ni bimwe muri byinshi byagiye bituma RNC igenda icika intege kugeza aho uyu munsi RNC isigaye mu maboko y’abantu babiri aribo Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank NTWARI.
Amakuru angeraho nuko RNC imaze igihe kirenga umwaka idaterana usibye ibiganiro bisanzwe bagirira kuri Whatsaap na Telegram rimwe na rimwe bagakora inama bifashishije internet gusa!
Kayumba NYAMWASA na Frank Ntwari bakaba bamaze iminsi bagirana ibiganiro n’abantu batandukanye ku giti cyabo bagamije kureba uko bakongera kuyibyutsa, bimwe mubyo Kayumba ari kugenda abaganiriza ni ukureba uburyo bakongera kubyutsa no gushyira imbaraga muri Uganda no gushakisha inkunga bazakoresha mu bukangurambaga.
Mwizerwa Ally