Kayumba Rugema Mubyara wa Kayumba Nyamwasa ,m’uburakari bwinshi yanenze ndetse yibasira bamwe mu bantu babarizwa muri opozisiyo baba hanze, bakunda kurangwa n’agasuzuguro no kugoreka amateka y’uRwanda aho bakunda kwibasira abantu babaye muri FPR Inkotanyi cyangwa andi mashyaka yifatanyije na FPR akajya muri Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ko ngo ari abicanyi ndetse ko ari abagambanyi.
Kayumba Rugema akomeza avuga ko abavuga gutyo aribo bicanyi cyane cyane ko benshi muri bo bagizwe n’abahezanguni ,bahoze ari abambari ba leta ya Hirimye yaba iya Habyarimana Juvenal na Leta y’abatabazi ya musimbuye, ko FPR Inkotanyi itigeze iba abicanyi Kuko yaje irwanira uburenganzira bwabo bari baravukijwe na Leta ya Habyarimana .
Yagize ati:mwebwe mwumvako FPR Inkotanyi n’abafatanyije nayo mu rugamba rwo kubohora igihugu ari abicanyi cyangwa se abagambanyi , nimwe bicanyi. Mwatojwe ubwicanyi Kuko mwaje kubishyira mu bikorwa ubwo mwakoreraga abatutsi Jenoside, mu baziza uko Imana ya baremye.
Mugabanye agasuzuguro no gutesha abantu agaciro. Ntabwo FPR Inkotanyi n’abafatanyije nayo ari abicanyi.
Kayumba Rugema akomeza avuga ko benshi mu bahezanguni bo muri opozisiyi iba hanze bahoze ari abambari ba Leta y’abatabazi yakoze Jenoside ndetse ko ubwo ino leta yimukiraga i Gitarama ikarinda igera i Goma yagendaga yica abantu mu mayira babaziza ko ari abatutsi cyangwa se aho bakomoka.
Ati:Kuva Leta yiyise iy’abatabazi i Kigali y’imukira i Gitarama kugeza i Goma mu buhungiro ,mwagendaga mwica abantu kw’itike y’uko ari abatutsi abandi mukabaziza aho bakomoka. Nimujya mushaka gushinja Inkotanyi ubwicanyi mujye muhera kuri izo ngoma mwari mushigikiye, muyitunge agatoki mu matama .
Yakomeje aviga ko kuba Inkotanyi nta cyaha kirimo ,cyane cyane ko barwaniraga uburenganzira bwabo. Ntabwo FPR Inkotanyi ari abicanyi nimwe bicanyi. Inkotanyi zari abana b’uRwanda bari baje bashaka gutaha mu gihugu cyabo mwari mwarabaciyemo.
abicanyi ni abatarababwiye ngo nimushire itwaro hasi uRwanda ni Urwanyu muze namwe turubanemo. Kubera iki bagombye ku rwana kandi ari igihugu cyabo? Nimwe bicanyi “
Rugema Kayumba anongeraho ko benshi mu bagize opozisiyo bakunda kwibasira FPR Inkotanyi n’abafatanyije nayo ari abantu bari bashigikiye Leta zateguye zikanashira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba ariyo mpamvu bakunda kwibasira FPR Inkotanyi n’abandi babonaga ko Impunzi zari zarahunze 1959 zari zikwiriye gutaha no kubona umwanya mu gihugu .
Rugema avuga ko kuri ubu aba bahezanguni bavuye mu myobo bari barihishemo kubera kugira uruhare muriJjenoside yakorewe abatutsi mu Mu 1994 ngo bakaba baragize opozisiyo ubwihisho kubera ubwicanyi bakoze .
Kayumba Rugema ni Mubyara wa Kayumba Nyamwasa ,yahoze ari umusirikare wa RDF ariko nyuma aza guhunga igihugu yerekeza uganda. Yaje kwifatanya na Nyirarume Kayumba Nyamwasa muri RNC umutwe ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe witerabwoba.
Yagize uruhare mw’ishimutwa ry’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda aho yakoranaga bya hafi na CMI,nyuma yaje gushwana na Kayumba Nyamwasa bapfa amafaranga yavaga mu misanzu y’abayoboke babo. nyuma yo gushwana na Kayumba Nyamwasa abonye ko umutekano we ushobora ku mererwa nabi muri uganda yahise ahungira mu gihugu cya Noruveje aho yakomereje ibikorwa bye byo guharabika uRwanda, nubwo nawe aba muri Opozisiyo ,kuri ubu ntavuga rumwe na bamwe mu bantu bagize opozisiyo baba hanze kuko ngo asanga ari abaswa bababaswe ,n’amacakubiri
Hategekimana Claude
Ndasetse cyane, nuku basaba imbabazi ra? Cyangwa nawe arashaka umwanya muri Senat ? ajye kwivarana na Evode? Uzumirwa Matayo itanu, Evode yarasakuzaga ntiyashimuse abantu. Komeza uterure udukarito muri Norway!