Kazigaba yiteguye kujyana mu butabera bwa Uganda Ntamuhanga Cassien aho abarizwa n’Ishyaka rye RANP Abaryankuna
umunyamategeko akaba n’Umunyapolitiki Kazigaba Andre ndetse akaba n’umwe mu bashinze ishyaka rya RRM afatanyije na Noble marara, Stratton Nahimana , Callixte Sankara n’abandi arashinja Cassien Ntamuhanga , Callixte sankara na Stratton Nahimana kumukorera ubutekamutwe bakamwambura amafaranga atarimake.
Ibi Kazigaba akaba yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’urwanda mu kiganiro cyamaze hafi iminota 30.
Kazigaba avugako ubwo sankara yabaga mu rugo iwe muri Mozambike aho yaramacumbikiye ndetse arinawe umutunze bitewe nuko sankara ntakazi yagiraga ndetse ko ubuzima bwari bukomeje kumusharirira.
Ngo muri icyo gihe Sankara yamugejejeho umugambi wo gutorokesha Cassien Ntamuhanga wari ufungiye mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu maze agakatirwa igihano k’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha.
Ngo akimara kumugezaho uwo mugambi Sankara mu mayeri menshi ya mwemeje ko agomba kwigomwa akabaguza amafaranga yagombaga gukoreshwa mu gutorokesha Cassien Ntamuhanga maze amwemerera ko ayo mafaranga azayishyurwa bayakuye kuri konte ya RRM cyane cyane ko Sankara yari umuyobozi wa RRM mw’icyo gihe.
Kazigaba avugako atajuyaje cyane cyane ko bose bari Abayobozi mw’ishyaka RRM byanatumye amugirira icyizere maze ahita aha Sankara amafaranga yari yamusabye ngo bazabashe gutorokesha Ntamuhanga.
Ngo nyuma yaho icyo gikorwa kirangiriye ndetse ngo na Ntamuhanga akabasha gutoroka, nawe yahise ajya kubana na Callixte sankara kwa Kazigaba Andre maze akomeza kubatunga no kubacumbikira bombi.
nyuma yaho ariko Sankara afatanyije nuwitwa Stratton Nahimana bacuze umugambi wo gushaka uko bakwambura kazigaba amafaranga yari yarabagurije mw’izina ry’ishyaka RRM , ibi ngo babyumvikanyeho maze banamenyesha Cassien Ntamuhanga kubashigikira mwuwo mugambi maze bakazabona uko bambura Kazigaba.
Ngo bitewe nuko yaba Ntamuhanga na Sankara babaga kwa kazigaba kandi ngo bikaba byari kubagora kumwambura mu gihe bari bakiba iwe mu rugo, Sankara yahise abwira Ntamuhanga ko bagomba gukwepa Kazigaba bakava iwe murugo atabizi hanyuma bagashaka ahandi baba kugirango azabure uko abishyuza,ntibyateye kabiri baciye muri humye Kazigaba bagenda atabizi’
Mu gihe Kazigaba yatangiye kujya abishyuza Nahimana Stratton yatangiye gushyiraho Kazigaba iterabwoba ndetse aza no kumwandikira ibaruwa amuha gasopo ko atagomba gukomeza gukurikirana ayo mafaranga no gukomeza kubisakuza mu bantu, ndetse bamwitura kumwirukana mu ishyaka rya RRM,ibintu Kazigaba atiyumvisha ndetse afata nk’ubwesikoro cyangwa ubwambuzi bushukana,Kazigaba akaba yiteguye kugana ubutabera bwa Uganda aho Ntamuhanga Cassien acumbikiwe
Hasize igihe kinini amashyaka akorera hanze y’uRwanda yiyita opozisiyo ahora mu makimbirane ashingiye kunda nini,busambo,ubutekamutwe no kugambanirana kugeza yisenye,abakurikiranira hafi ibya politiki bahamya ko iri shyaka rya RRM ryaba ryarisenye kuva aho Callixte Sankara afatiwe
Hategekimana Claude