Kazigaba Andre yagereranyije Kayumba na Lizinde mu bwicanyi
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo inyenyeri ikorera kuri murandasi,yagize ati:Kayumba Nyamwasa azabazwe imfu z’abana bacu yashoye mu ntambara itagira gahunda muri Congo, kandi azabazwe ibura rya Ben Rutabana.
Yagize ati “sinumva impamvu abantu bakirukanka inyuma ye kandi ari umugome, ameze nka Lizinde igihe yicaga abanyagitarama akabamarira ku icumu muri Gereza ya Ruhengeri muri za 1975.
Ati ibyo abari muri Opozisiyo batazi ni uko ariwe wagize uruhare mu ibura rya Rwarinda na Elize n’abandi bamaze iminsi bicirwa Malawi na Mozambike.
Ese kuki Kazigaba Andre amazi iminsi yibasira Kayumba Nyamwasa na RNC?
Ubusanzwe abazi neza Kazigaba ni uko ari umuhutu w’umuhezanguni, wabaswe n’ivangura ry’amoko, dore ko yari afite n’umwana mu nyeshyamba za RNC akamukuramo shishi itabona akamushyira mu wundi mutwe ushingiye ku ngengabitekerezo y’ivangura ry’amoko.
Kazigaba Andre yigeze kuba umunyamuryango wa RNC ndetse na RRM, yanagize uruhare mu itoroka rya Ntamuhanga Cassien.
Abakurikiranira ibintu hafi baravuga ko kwibasira Kayumba Nyamwasa byaba biri guturuka ku bucuti asigaye afitanye na mushiki wa Ben Rutabana Tabita Gwiza, ibi byose akaba ari kubikora mu rwego rwo kugumya kwiyegereza iki gice cyahoze muri RNC.
Kazigaba Andre yahoze ari Umuhesha w’inkiko mu Rwanda yahunze mu mwaka wa 2013 ahungira mu gihugu cya Mozambike,yatangiye kugaragara muri politiki mu mwaka wa 2017 ubwo we na Sankara Callixte bashingaga RRM ubu ibarizwa mu mpuzamashyaka MRCD.
Mwizerwa Ally