Abagize inteko ishinga amategeko bo muri Kenya ntibavuga rumwe n’icyemezo cyafashwe cyo kohereza ingabo za Leta mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko iki gikorwa kitari mu byagombaga kwihutirwa cyane ngo kuko ari icyo kubateza igihombo gusa.
Leta ya Kenya yohereje mu burasirazuba bwa Kenya abaregera kuri 904 bo kugarura amahoro nk’uko umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wari wabyiyemeje.
Izi ntumwa za Rubanda zemeza ko iki gikorwa kizabatwara ubushobozi bw’umurengera bungana na Miriyari zirenga ibihumbi 7 z’Amashilingi ya Kenya, bakaba aribyo baheraho bemeza ko iki gikorwa kitari gikenewe cyane.
Ibi byagarutsweho n’abadepite bashinzwe ibikorwa bya gisirikare ndetse n’abashinzwe ububanyi n’amahanga, mu nama bagiranye kuri uyu wambere yigaga kubibazo biri mu mibanire n’amahanga. Iki gihe batangaje ko badashimishijwe n’iyoherezwa ry’abasirikare babo bagera kuri 904 bose mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko byatangajwe na Abdullah Bashir umwe mu bagize inteko ishinga amategeko we ahamya ko ntakintu na kimwe kimwereka ko kiriya gikorwa kizabagirira akamaro, ati” kugarura amahoro mu Banyekongo, kandi bayabuzwa n’Abanyekongo se? Ibi ni ibyo kudutangisha amafaranga y’ubusa gusa.”
Twabibutsa ko kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Perezida William Ruto yemeye ku mugaragaro ko ingabo zabo zigiye kugarura amahoro muri DRC.
Uwineza Adeline
Ese wa mugani izi ngabo za Kenya zizayagarura iza MONUSCO zigera ku bihumbi 22 mu myaka 20 zitarabigezeho kandi zo zifite na Budget ihagije? Ariko nyamara Tanzania ireba kure kuba iseta ibirenge cga idashaka kujya muri kariya kajagari gaterwa na leta ubwayo yihungisha inshingano.
Erega aba bigeze no kuza gutabara Habyarimana nagatsiko ke yewe naba Zairois hamwe naba Fransa baraje ariko nti byabujije Izamarere kubakubita ndetse bagasubira iwabo, rero nubu niko bizabagendekera, wowwe uraza kwitatambika imbere yumuntu ushaka igihugu cye sha hazaca uwambaye, buriya nibakindaguramo 5 abadepites bazasakuza maze abana babo basubireyo nginsi walivyo kuja!
Batwisingegera arinako batwita ibyihebe ariko nitubacanaho inkekwe barasaba imishyikirano