Abagore bato n’abakobwa mu gace ka Kibera, kimwe mu gice kinini cy’icyaro gituwe n’abakene muri Afurika, babyutse bamagana itotezwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.
Aba bagore n’abakobwa bandikaga amagambo yamagana iryo totezwa mu mihanda ndetse n’urugi ku rugi.
Zubeida Yusuf umwe mu bagore wabaye mu mujyi Nairobi no mu cyaro avuga ko yagiye ahura n’iryo totezwa aho yagendaga anyura.
Zubeida Yusuf, avuga ko hari abagabo babwira abagore amagambo asesereza, harimo nko kubabwira ko bafite umubybuho ukabije, abagome, kugira amabere manini n’ibindi.
Uyu mugore avuga ko igihe cyageze akiyakira ari nayo mpamvu yahamagariye abandi bagore guhangana n’iryo hohoterwa, aho kumva ko ntacyo bavuze muri sosiyete.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bukangurambaga bwiswe “Chalk Back’’bwatangijwe na Yusuf, yahamagariye abandi bagore n’abakobwa kwandika mu muhanda no ku nzugi bamagana uko gutotezwa bakorerwa.
Yusuf avuga ko ubu bukangurambaga hari icyo buzasiga bikemuye.
Yagize ati:”Uyu munsi iyo abagabo bantutse ndahagarara nkababaza impamvu bantutse, ariko ku bakobwa bari hasi barwana no kwihagararaho no kwisobanura”.
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu ubu bukangurambaga ari ingenzi, ari nayo mpamvu bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo babwire abaturage ko badashyigikiye uburyo abagore bafatwamo muri iyo gice”.
Nkurunziza Pacifique