Abapasiteri 2 bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu gace ka Nyeri mu gihugu cya Kenya bahuye n’isanganya ubwo bajyaga kubwiriza abagore basanzwe bakora umwuga wo kwicuruza[Indaya] bikarangira zibasindishije basambana nazo zibambura ibyabo byose.
Bivugwa ko aba bakozi b’Imana bari bafite ubutumwa bwo kubwiriza aba bagore bicuruza kuva mu byaha bakareka uburaya, bahawe ikaze mu byumba by’izi ndaya , mu cyimbo cyo kuba batangira ubutumwa indaya zitangira kubiyamburira imbere no kubasindira birangira basambanye nabo.
Izi ndaya ngo zimaze gusambanya aba bapasiteri mu buryo busa no kubafata ku ngufu, no kubanywesha ibisindisha, zahise zitangira kubasaka ngo zirebe ko haba hari amafaranga bafite, nyamara ngo zitungurwa no gusanga imifuka yabo yera.
Aba bagore ngo bahise bambura aba bapasiteri imyenda babajugunya hanze hafi n’umuhanda,
Abayoboke basengera mu matorero y’aba bapasiteri bahise bahagoboka babambika imyenda mu gihe bari batarakanguka bitewe n’ibiyobyabwenge bari bahawe n’aba bagore bicuruza.