Umugenzuzi mukuru muri Kenya Nancy Gathungu yasabye abayobozi bo muri Kenya banyereza amafaranga kwirinda kujya kuyashora mu mabanki yo hanze, ahubwo bakagerageza kuyashora imbere mu gihugu cyabo.
Madame Gathungu yavuze ko amafaranga yibwe mu gihugu yakabaye akoreshwa ibikorwa by’iterambere, aho kujya guhisha mu bihugu by’amahanga . yasabye ko buri wese wibye amafaranga ya Leta agomba kuyazana muri iki Gihugu mu bikorwa bitandukanye by’iterammbere.
Nk’uko banki y’Isi ibivuga ngo amafaranga agera kuri miriyari 2,6 z’amadorari $ zihishe mu mabanki atandukanye aho kuyashora mu bikorwa by’iterambere, nyamara ibihugu aya mafaranga akomokamo byo biri gusubira inyuma mu iterambere.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama mu murwa mukuru Nairobi aho yagize ati “ nibyo warabyibye ariko ibyo wibye bishoremo imari mu gihugu cyawe wabyibyemo nibura bagire iryo terambere”.
Yongeyeho ati ‘ mwe muri kumva bitangaje ariko byateza imbere ibihugu byacu, kuko amafaranga aribwa hanyuma akajyanwa mu ma banki yo mu Burayi, bityo inyungu zihita zibera izabanyiri amabanki mu gihe twebwe bene imitungo ntacyo bitumariye.”
Nyuma y’aya magambo abantu batandukanye bacicikanishije amagambo atandukanye bavuga ko uyu mugore ashaka kugira ngo babone uko bafata abajura basahuye igihugu.