Muri Kenya umukuru w’akanama k’amatora yashinje bane mu bakomiseri bakuru batemeje ibyavuye mu matora ya perezida ndetse bakagerageza guhungabanya amategeko.
Mu itangazo, Wafula Chebukati yavuze ukuntu yabonye ibyihishe inyuma y’akavuyo kabayeho ku wa mbere ubwo itangazwa ryari riteganyijwe ry’ibyavuye mu matora ryatinzwagaho amasaha menshi.
Yavuze ko abo bakomiseri bane – nyuma baje kwitandukanya n’ibyatangajwe ko byavuye mu matora – “basabye ko umukuru w’akanama yoroshya ibyavuye mu matora hagamijwe gutuma amatora asubirwamo bitandukanye n’indahiro bakoze y’akazi.
“Ibi bingana no guhungabanya Itegekonshinga n’ugushaka ko ku rwego rw’ikirenga kw’abaturage ba Kenya”.Abo bakomiseri bane – muri barindwi bagize aka kanama – bavuze ko bafite ibibazo ku kuri kw’amajwi yakusanyijwe kandi ko batahawe akanya ko kugenzura ibyavuye mu matora.
Uburyo bwo kubara bakoresheje mu gusobanura izo mpamvu zabo kurashidikanywaho.
Raila Odinga, wari uhatanye bikomeye na Ruto, yanze kwemera ibyavuye mu matora kandi yasobanuye ko azabitambamira mu bucamanza.
Imwe mu ngingo atanga ni uko Chebukati nta burenganzira yari afite bwo gutangaza ibyavuye mu matora.
Iki gishobora kuba ari ikibazo kimwe abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga rwa Kenya bazagomba gufataho umwanzuro.
Umuhoza Yves