Mu muco usanzwe, umuntu ategura ibirori by’ibyishimo nk’Ubukwe, Isabukuru, Umunsi wo gusoza amashuri n’ibindi byinshi bishimisha.
Si ko bimeze kuko mu gace ka Busia muri Kenya umusaza w’imyaka 87 amaze igihe yigisha abnntu imbyino , n’ibindi bikorwa nko kurira bizifashishwa mu muhango wo kumushyingura.
Uyu musaza ni ibintu amaze igihe abitegura kuko yatangiye acukura imva abazamushyingurwamo, nyuma agura isanduku azashyingurwamo. Nyuma nibwo yaje gushaka ikipe igizwe n’abantu barenga icumi bazamuririra atangira kubigisha uburyo bazabikoramo.
Iyi myitozo bivugwa ko ikorwa 2 buri Kwezi, aho rya tsinda yahuje akabaha amafaranga ashaka ko bazamuririra bahura bagakora iyi myitozo. Mu myitoto(Repetition) aba bantu bose basubiramo indirimmbo z’agahinda.
Aganiriza itangazamakuru, uyu musaza utatangajwe amazina yavuze ko igituma yaguze imva agakora n’ibi byose mbere yo gupfa, ari uko yasanze abantu bakunda abapfuye kurusha abazima.
Ati:”Nahisemo kugura iyi sanduku mubona no gukoresha iyi myitozo yose, nyuma yo gutahura ko abantu bakunda umuntu wapfuye gusumbaya abakiri bazima. Nateguye ibi ngamije kwigisha abantu ko bakwiye gukunda abantu mu gihe bakiriho. Abana banjye n’abuzukuru banjye abenshi bakorera leta, nashatse kubaha isomo ko bagomba kwita ku bantu bakiri bazima kuruta uko bazangurira isanduku ihenze mu gihe napfupye.
Uyu musaza akomeza avuga ko yanze kuzananiza abantu mu gihe yaba apfuye, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura umuhango w’ishyingurwa rye mbere y’igihe. Igitangazamakuru The Standard cyanditse ko uyu musaza utarifuje ko amazina ye atangazwa afite abana 19, abuzukuru 70 n’abuzukuruza 10.