Nyuma yo gushyirwaho kw’itegeko ry’umusoro kubicuruzwa bikomotse hanze y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC, mugihugu cya Kenya babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma y’uko u Bwongereza bubasabye ko ibicuruzwa bwohereza muri iki gihugu bidashyirwa muri gahunda nshya y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi gahunda yo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bidakorerwa cyangwa bidatunganyirizwa muri uyu muryango,Ni gahunda yatangiye kubahirizwa kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka. Umunyamabanga Uhoraho Ushinzwe Ubucuruzi muri Kenya, Johnson Weru, yavuze ko u Bwongereza bwasabye Kenya kubahiriza amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi (EPA) yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Ubu busabe Kenya ibwemeye bwahita bunatangwa ku bindi bihugu. Kuwa 5 Gicurasi 2022, nibwo ibihugu bigize EAC byemeje umusoro ku bicuruzwa bituruka hanze y’umuryango biwinjiramo bisoreshwa kugeza kuri 35% guhera tariki 1 Nyakanga.
Uyu musoro washyizweho ku bicuruzwa bitumizwa byaramaze gukorwa mu rwego rwo kuzamura inganda z’imbere mu bihugu n’umusaruro wazo.
Weru yasobanuye ko u Bwongereza bushaka ko uyu musoro wa EAC udakoreshwa ku bicuruzwa byabwo kuko washyizweho nyuma yo gusinyana amasezerano ya EPA. Iyi akaba ari imbogamizi ikomeye cyane ku kubahiriza ibyemejwe na EAC.
Umusoro washyizweho na EAC uragira ingaruka ku bicuruzwa birimo amabati n’ibyuma, amavuta yo guteka, ibikoresho bikozwe mu mbaho, ibikozwe mu mpu ndetse n’indabo. Hari kandi imbuto, ubunyobwa, isukari, ikawa, icyayi, imitako n’amarangi.
Ibi bisobanuye ko kuva kuwa 1 Nyakanga, ibicuruzwa byinjira mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Uganda na Tanzania, biturutse mu bindi bihugu bitari muri EAC bisoreshwa cyane.
Kenya yasinye amasezerano ya EPA n’u Bwongereza mu Ukuboza 2020, inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iyemeza kuwa 5 Werurwe 2021, naho iya Kenya iyemeza kuwa 9 Werurwe 2021.
Iki gihugu ni kiramuka cyemereye Ubwongereza ibyo bwifuza, amasezerano y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, azaba ajemo agatotsi kereka bose nibabigenza batyo.
Umuhoza Yves