Banki nkuru y’igihugu cya Kenya (CBK)yatangaje ko guhera taliki 02, Mata, 2024 ishami rya Banki ya Kigali (BK) muri Kenya ryafunze imiryango.
Mu itangazo Iyi banki nkuru y’igihugu The Central Bank of Kenya (CBK) yageneye itangazamakuru kuri uyu wagatanu tariki 5 Mata 2024, rivuga ko impamvu yabyo ari uko Banki ya Kigali yanzuye ko ibikorwa byayo byose bigomba gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Itangazo ry’uko iri shami rya Banki ya Kigali rifunzwe rigira riti: “ Banki nkuru ya Kenya iramenyesha abantu bose ko ibyangombwa byemereraga Banki ya Kigali (BK) ishami rya Kenya gukomeza gukora bitagikora. Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 43 igenga za Banki yitwa Banking Act”.
Banki ya Kigali yatangiye gukorera mugihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013, mu kwezi kwa Gashyantare. Ikaba yari herutse gutangaza ko mu mwaka wa 2023 yazamuye urwungukoruva ku kigero cya 25%, rugera kuri Miliyari Frw 74.8.
Aya ni amafaranga agize urwunguko ku musaruro wose hakuwemo imisoro n’aho urwunguko rwose harimo n’imisoro rwanganaga na Miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rwandatribune.com