Umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya yasabye ko Manda y’umukuru w’igihugu yahindurwa ikava ku myaka 5 igashyirwa ku myaka 7, ibintu byatumye igihugu cyose urugambo rukwirakwira ndetse bagatangira no kwijundika ubutegetsi buriho.
ibi byatangajwe na Senateri uhagarariye akarere ka Nandi, Cherarkey Samson, avuga ko Perezida William Ruto, umaze umwaka umwe ku butegetsi, ashobora kutabona igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije ubwo yiyamamazaga, asaba ko izi manda 2 zashyirwa ku myaka 7 kugira ngo Perezida abone umwanya uhagije wo guteza imbere igihugu cye.
Ariko icyo cyifuzo cyateje uburakari mu Banya-Kenya bamwe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja leta gucura umugambi wo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.
Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yanditse ati: “Ibinyuranye n’ibyo ahubwo,[manda ya perezida ikwiye kugabanywa ikaba imyaka ine kuri buri manda mu matora atandatu ari imbere.
“Ubu ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuzana ubumwe mu gihugu no kwirinda ko abafite izindi nyungu zihishe bashinga imizi bagundira ubutegetsi, bityo hakabaho kubahiriza byuzuye itegeko nshinga.”
Undi ukoresha urubuga rwa X yibajije ati: “Niba umutegetsi uwo ari we wese adashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe cy’imyaka 10, bimaze iki kongeraho indi myaka ine?”
Mu kwezi kw’Ugushyingo mu 2022, Perezida Ruto yapfobeje icyifuzo cy’undi mudepite wo mu ihuriro UDA (United Democratic Alliance) riri ku butegetsi, cyo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.
Itegekonshinga rya Kenya riteganya manda ebyiri za perezida, ndetse impinduka iyo ari yo yose ku itegekonshinga yasaba ko hakorwa amatora ya kamarampaka (referendum).
ibi bivuze ko kugira ngo iyi manda ihinduke byasaba ko hakoreshwa amatora ya Kamaramaka kugira ngo iri tegeko nshinga rihinduke.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune