Kuri uyu wa 05Nzeri niho urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruri butangaze imyanzuro ya rwo ku birego byatanzwe ku matora ya perezida yabaye muri Kanama, bikarangira William Ruto yegukanye itsinzi.
Raila Odinga umukandida watsinzwe, avuga ko amatora yabayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bigeze ku nstinzi mukeba we William Ruto.
Kuwa gatanu, abacamanza barindwi b’uru rukiko bagiye kwiherera kugira ngo bafate umwanzuro wabo nyuma y’iminsi itatu bumva impande zareze n’izarezwe.
Ruto na Odinga bavuze ko bazemera umwanzuro w’uru rukiko ku mpaka zo kuri aya matora.
Abacamanza barashingira umwanzuro wabo ku bintu icyenda byatanzwe nk’impamvu z’abarega.
Abasesenguzi bavuga ko, bitandukanye n’izindi manza, uru rugoye gucyeka ibiruvamo.
Inzobere mu mategeko zo ziravuga ko hari ibintu bitatu bishoboka kuva muri aba bacamanza.
Ko bashobora kwemeza ibyavuye mu matora ko Ruto ari we watsinze, gusesa aya matora bagategeka ko haba andi, cyangwa guha intsinzi uwatanze ikirego, Raila Odinga.
Umwanzuro w’uru rukiko uteganyijwe none kuwa mbere ushobora guhindura ishusho ya politiki ya Kenya no kuba intango y’ivugurura ry’amategeko agenga amatora.
Hagati aho, umutekano wakajijwe ku mihanda yegereye uru rukiko mu murwa mukuru Nairobi, ndetse ntabwo ibinyabiziga byemerewe kuhanyura.
Umukuru wa polisi ya Kenya yasabye rubanda gukurikira itangazwa ry’imyanzuro y’uru rukiko kuri za televiziyo bari mu ngo zabo.
Nyamara n’ubwo bimeze gutya, yi ni inshuro ya gatatu Odinga aregeye urukiko yamagana ibyavuye mu mtora. Mu myaka itanu ishize uru rukiko rwakoze amateka rutesha agaciro ibyavuye mu matora rutegeka ko haba andi, Odinga wari wareze ariko yanze kuyitabira.
Uwineza Adeline