Igihugu cya Kenya kimaze iminsi gicumbikiye impunzi nyinshi kimaze imyaka kitumvikana n’ishami rya ONU ryita kumpunzi HCR ku mugambi bari bafite wo gufunga inkambi nka Dadaab na Kakuma zibarizwa muri iki gihugu.
Perezida w’iki gihugu nyakubahwa Uhuru Kenyatta yashyize umukono ku itegeko rishyashya riha uburenganzira impunzi n’abifuza ubuhungiro muri icyo gihu ,ribaha kandi uburenganzira bwo kujya mumashuri no gushakisha imibereho nk’abandi bose.
Iri tegeko rije hasigaye amezi atandatu gusa ngo hashyirwe mu bikorwa gahunda ya reta yogufunga izinkambi zicumbikiye abagera ku 5000000.iki gihugu kimaze igihe kivuga ko izinkabi ngo zabaye inzira yabategura abajya mu mitwe y’iterabwoba ,ishinjwa kuba yaragabye ibitero byinshi muriniki gihugu bigahitana abantu benshi.
Uku kutumvikana kw’iki gihugu na ONU agashami kayo ka HCR bishingiye cyane kukuba iki gihugu cyifuzaga gufunga inkambi za Dadaab na Kakuma zigwiriyemo abakomoka muri-Somalia n’abanya-Sudan.gusa iri tegeko rishyashya riha uburenganzira abari impunzi bwo kubaho nk’abanyagihugu,bakiga kandi bagasaba akazi nk’abandi benegihugu bose.
I M.Louis Marie