Umuyobozi w’idini muri Kenya kuri uyu wa gatatu nibwo aza gusomerwa ku byaha byo kwica ndetse n’iby’iterabwoba ashinjwa kubera urupfu rw’abantu 400 batoraguwe mu mva rusange, nk’uko ubucamanza bubivuga.
Paul Mackenzie yatawe muri yombi mu kwezi kwa Mata umwaka ushize nyuma y’aho havumbuwe imibiri y’abantu bagera kuri 400 bikavugwa ko bamwe yabategetse kwiyiriza ubusa igihe kirekire basenga kugeza bapfuye.
Ubucamanza bwo muri Kenya bukaba bwemeza ko buza gusoma imyanzuro y’ibyavuye muri uru rubanza rwa Pasiteri Mackenzie we na bagenzi be 94 barezwe ubufatanyacyaha, mu rukiko rwa Malindi kuri uyu wa gatatu.
Ni ibintu uyu Pasiteri Paul Mackenzie we ahakana yivuye inyuma ko ntaruhare na rutoya yagize mu rupfu rwa bariya bantu bangana kuriya.
Imibiri y’abantu 429, harimo n’iy’abana, yakuwe mu byobo rusange muri Shakahola, ishyamba riri ahantu ugenda amasaha abiri n’imodoka mu majyaruguru ya Malindi.
Biravugwa ko Pasiteri aza gutambutsa ubutumwa agenera abayoboke be b’idini Good News International Church [Itorero Mpuzamahanga ry’Ubutumwa Bwiza], abasaba gukomeza ku musengera no kwitegura imperuka y’isi.
Bimwe mu byatangajwe na bamwe babaga muri iri dini babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu bari bahawe ubutumwa ko mu kwezi kwa mbere kw’umwaka ushize bagomba gutangira gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa mu rwego rwo kubabaza umubiri kugirango bazagere mu Ijru.
Ariko Mackenzie yavuzeko izo mpfu z’abo bantu zitagomba kumubarwaho kuko we avuga ko yafunze urusengero rwe mu mwaka wa 2019.
Abakora iperereza bagiye basaba kenshi ko urubanza rwe rwagenda rwimurwa ari muri gereza mu mwanya wo gukomeza gukora ipererza no gukusanya ibimenyetso.
Bavuga kandi ko ubu ibimenyetso byose byamaze kwegeranwa kugira ngo we n’abandi bafatirwe ibihano bibakwiriye kuri ubu bwicanyi, guhohotera no gufasha mu gikorwa cy’ iterabwoba.
Bashobora kandi no guhamwa n’icyaha cy’iyicarubozo, nk’uko biri mw’itangazo ryatanzwe n’umucamanza mukuru.
Hashize icyumweru ibyo byaha byose bishyizwe ku rutonde n’ubushinjacyaha ndetse kuri ubu bikaba byaragejeje mu bucamanza kugirango bufate umwanzuro kuri izi ngingo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kugira ngo bwemeze ko babikoze bahanwe cyangwa bugaragaze ko batabikoze barekurwe.
Pasiteri Mackenzie mu kwezi kwa 11 niho kandi yaketsweho ibyaha byo kuba yari afite yari afite ikigo gitunganya ama firime kitemewe n’amategeko gikorana n’itorero rye hamwe no gukwiragiza izo firime mu buryo butemewe n’amategeko y’igihugu cya Kenya.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com