Prezida William Ruto wa Kenya kuri uyu wa kane yasheshe guverinoma ye, yirukana abaministiri bose bari bayigize, Perezida Ruto yakoze ibi bitewe n’imyigaragambyo iherutse guhungabanya igihugu kubera ibibazo by’imisoro.
Mw’ijambo yagejeje ku banyagihugu aricishije kuri Televiziyo y’ igihugu, Ruto yasobanuye ko yafashe iki cyemezo yabanje kubitekerezaho neza no kumva cyane ibyo abaturage bavuga.
Ibi biragusha ku myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize aho bamwe mu rubyiruko rwari ruyirimo baturiye ingoro y’inteko ishinga amategeko maze bituma n’abantu bagera kuri 39 bahasiga ubuzima bitewe n’umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro wari watowe n’inteko ishinga amategeko muri Kenya.
Iki ni cyo kibazo gikomeye cyane Perezida Ruto ahuye na cyo muri iyi myaka ibiri amaze ku butegetsi. Byatumye yisubiraho, umushinga w’itegeko arawureka. Icyemezo na cyo gikurikiwe n’icyo gusesa guverinoma yose.
Babiri mu bayigize ni bo bonyine kitareba. Ni Visi Prezida wa Repubulika, Rigathi Gachagua, na ministiri w’ububanyi n’amahanga, Musalia Mudavadi nibo bonyine bakomeje inshingano zabo muri Guverinoma.
Umukuru w’igihugu cya Kenya yatangaje ko icyemezo cye gitangira gukurikizwa ako kanya. Yavuze kandi ko agiye kugirana “ibiganiro bigali n’abanya Kenya mu ngeri zose n’imitwe ya Politiki, ku mugaragaro no mu mw’iherero,” kugira ngo ashyireho indi “guverinoma yaguye, igomba gukora neza kurushaho.”
Hagati aho ariko Minisiteri zo zikazakomeza gukora uko bisanzwe, ziyobowe n’abanyamabanga bazo bahoraho nkuko byasobanuwe na Perezida William Ruto nyuma y’uko amaze gusesa guverinoma yose kayikubita hasi.
Rwandatribune.com