Perezida wa Kenya William Ruto akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ ikirenga w’ingabo z’iki gihugu yemeje urupfu rwa Gen Francis Omondi Ongolla waguye mu mpanuka y’indege ya kajuguju.
Impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata , kajugujugu ya gisirikare yari itwaye abantu 9 barimo n’umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, yakoreye impanuka mu gace ka Kaben-cheptulel muri iki gihugu.
Perezida William yihanganishije Abanya-Kenya ategeka ko ibendera ry’igihugu ryurutswa kugeza mu cyakabiri n’iminsi 3 y’icyunamo cy’urupfu rwa Gen Ongolla.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka n’imibare y’abayiguyemo cyakora Perezida William yavuze ko abashinzwe iperereza rya gisirikare batangiye gushaka icyateye impanuka n’imibare n’amazina y’abayiguyemo
Urupfu rwa Jenerali Ogolla ruje nyuma y’umwaka umwe arahiriye kuba umuyobozi w’ingabo za Kenya ku ya 29 Mata 2023. Mbere yo gutangira imirimo yo kuyobora igisirikare cya Kenya CDF, Ogolla yabaye umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere.
Ogolla yinjiye mu ngabo z’igihugu cya Kenya ku ya 24 Mata 1984 aho yanatojwe nk’umupilote w’intambara n’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere.
Rwandatribune.com