Bitewe n’urukundo ruri hagati ya Odinga na Musyoka, Odinga yavuze ko William Ruto ko bitazigera bimuhira kubatandukanya ndetse ko azashyigikira kandidatire ya Musyoka kugeza kundunduro.
Byatangajwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, igihe yaganirizaga abaturage bo mu mujyi wa Bondo ho mu burengera zuba bwa Kenya.
Ibi biva ku mateka y’umubano uri hagati ya Odinga na Musyoka, kuko Odinga yagaragaje ko bari kumwe mu bihe by’ishyaka rya KANU.
Odinga bikaba bivugwa ko ari umwe mubigomeka , ndetse akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi, aho yagiye aba mu mashyaka atari make nka; KANU, NARC, ndetse bikaba bivugwa ko yari no mu bashinze bakanagira uruhare rukomeye mu ishyaka rya ODM.
Odinga kandi yavuze ko Musyoka yagiye amushyigikira inshuro zose yabaga yiyamamarije umwanya wa Perezida, akabona ko nta wundi muntu ushoboye wahagararira abatavuga rumwe na Leta atari Musyoka.
Aho yavuze abwira Perezida William Ruto ati” umwe muri twe muzahangana mu 2027, ni Musyoka, Ndashaka ku kumumenyesha ko tuzashyigikira Musyoka kugera ku ndunduro. Gushaka kudutandukanya ntabwo bizaguhira.”
Ibi yabivuze ashingiye ku mateka ya Musyoka avuga ko afite imyaka 69 yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma ya Kenya harimo no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga inshuro ebyiri. Yabaye Visi Perezida hagati ya 2008 na 2013.ibi byose Odinga yabivuze ashingiye ku bucuti budasanzwe afitanye na Musyoka.
Niyonkuru Florentine