Raila Odinga, w’imyaka 77, yemerewe kwiyamamariza kuba Perezida wa Kenya ku nshuro ya gatanu mu matora yo ku itariki ya 9 Kanama 2022 nubwo mu matora ya 2008 habuze gato ngo agere ku butegetsi ubwo yagirwaga Minisitiri w’intebe.
Raila Odinga akomoka mu muryango uzwi cyane muri Kenya, ariko amahirwe yo kuba yayobora ntibyamuhiriye kandi kuko amaze igihe kitari munsi y’imyaka ibarirwa muri za mirongo ari muri politiki, yabaye visi perezida wa Kenya nyuma y’uko iki gihugu kibonye ubwigenge ku Bwongereza.
Raila Odinga afite abayoboke benshi, ndetse abafana be bamukunda bamuhimbye “Baba” (bivuze Papa), “Agwambo” (bivuze ko Igikorwa cy’Imana) na “Tinga” (bivuze imodoka ikora imihanda) ,byavuye ku kirango cy’ishyaka rye cyo mu matora yo mu 1997.
Imbyino azwiho yo kunyeganyega gahoro gahoro abyina indirimbo zo mu njyana ya reggae mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yahimbwe izina rya “The Raila Dance”, cyangwa imbyino ya Raila.
Mbere, yari yaravuze ko kwiyamamariza kuba Perezida kwe ko mu 2017 kwari “isasu rya nyuma” arashe. Ariko mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2022, yasobanuye uku kwisubiraho kwe.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sophie Ikenye wo mu kiganiro BBC Focus on Africa TV, yavuze ko Abanya-Kenya “bamusabye na none kwiyamamariza kuba perezida kubera icyizere cyinshi” bamufitiye.
Odinga yahisemo Martha Karua wahoze ari Minisitiri w’ubutabera wa Kenya ngo biyamamazanye nk’uwamubera Visi Perezida aramutse atowe. Ibi bibonwa nk’amateka banditse.
Ni bwo bwa mbere muri Kenya uwiyamamariza kuba Perezida uhabwa amahirwe menshi ahisemo umugore wamubera Visi Perezida.
Odinga ni uwo mu bwoko bw’aba Luo – bwa kane mu kugira abantu benshi muri Kenya. Yizeye ko azaba umu Luo wa mbere ubaye Perezida wa Kenya, umwanya umaze igihe kirekire ucika abo mu muryango wa Odinga.
Uwineza Adeline