Nyuma y’uko Tanzania nayo itangaje ko ihagaritse ingendo z’indege zavaga muri Kenya ziza muri Tanzania, ibihugu byombi byatangaje ko bigiye kwigira hamwe ikibazo cy’imigenderanire, hakavugururwa ingendo nk’uko byari bisanzwe.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make Kenya itangaje ko indege zo muri Tanzania zikumiriwe mu gihugu cyabo, ndetse na Tanzania igatangaza ko indege zose zo muri Kenya zikumiriwe k’ubutaka bwabo.
Inkuru ya Daily News ivuga ko abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’u Burasirazuba, January Makamba, yavuze ko ibyo bihugu byombi bibarizwa mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bigiye gukemura ikibazo byifashishije abayobozi babifite mu nshingano zabo.
Makamba yanditse agira ati “Navuganye na mugenzi wanjye wo muri Kenya, @MusaliaMudavadi. Twemeranyijwe ko ibibazo bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere bitagomba gukomeza. Hamwe n’ubuyobozi bubishinzwe, twemeranyijwe ko ikibazo kizakemurwa mu minsi itatu hashingiwe ku masezerano asanzwe ahari”.
Naho Minisistiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, yavuze ko Kenya na Tanzania byemeranyijwe ko ubuyobozi bw’indege za gisivili mu bihugu byombi, buzakorana bugakemura ikibazo mu buryo bwa gicuti mu minsi itarenze itatu.
Yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Nimugoroba navuganye na Nyakubahwa @JMakamba (MP) Minisitiri wa Tanzania w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba, ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, cyo gukumira indege za Kenya Airways zitwara abagenzi, gukorera ingendo muri Tanzania guhera ku itariki 22 Mutarama 2024.
Yagize ati “Twemeranyijwe ko ubuyobozi bw’ibigo bishinzwe indege za gisivili mu bihugu byacu byombi, buzakorana bugakemura ikibazo mu buryo bwa gicuti mu minsi itatu iri imbere”.