Umugore w’i Kakamega muri Kenya waregwaga gutwika umuhungu we w’imyaka umunani azira kurya chapati atabiherewe uruhushya yatawe muri yombi na polisi.
Uyu mugore w’imyaka 38 arashinjwa guhambira amaboko y’umuhungu we no kuyashyira muri peteroli akamutwika ibiganza.
Ikinyamakuru The Nation cyatangaje iyi nkuru kivuga ko uyu mwana w’umuhungu yabwiye polisi agira ati:
“Mama yankuruye mu nzu arankubita mbere yuko antegeka ko nkuramo imyenda. Yakoresheje uduce duto duto tw’imigozi maze ampambira amaboko, hanyuma asuka peteroli mu ntoki zanjye arazitwika“.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugore akoze ibintu nkibi, kuko abaturanyi bigeze kurokora uyu muhungu wajyanywe na Geoffrey Bakuli, umuyobozi muri Initiative ya Urafiki ifite icyicaro i Matete mu kigo cy’ubutabazi cy’abakorewe ihohoterwa.
Abaturage bavuga ko uyu mugore amaze igihe kinini afata nabi umuhungu we nyuma yo kutumvikana n’umugabo we.
Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugore yari yarafashwe mbere nyuma yo gutwika umuhungu we n’icyuma gishyushye.
Ndacyayisenga Jerome