Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua akimara kurahira yacyuriye Perezida ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta ashinja kumukorera iyicarubozo ubwo yafungwaga muri 2021, anahishura ko guverinoma icyuye igihe isize isahuye isanduku ya Leta.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022, nibwo muri Kenya habaye umuhango wo kurahira kuri Perezida uheruka gutorwa n’abaturage, Dr William Samoei Ruto warahiriye rimwe na Visi Perezida we, Rigathi Gachagua.
Muri uyu muhango wabereye kuri Sitade y’i Kasarani mu murwa mukuru Nairobi, uyu mugabo usanzwe ari umushoramari ukomeye, yashinje Guverinoma ya Uhuru Kenyatta, kuba basize isanduku ya Leta irimo ubusa,
Gachagua yagize ati:”Ndashaka kubwira Abanyakenya bose ko ubu ari abantu bigenga.Ntimuzongera gutinya kuvugira muri Gurupe za WhatsApp mutinya ko babumviriza bakabateza inzego z’umutekano.
Mu mwaka wa 2021, Uwari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yategetse inzego z’umutekano kuburizamo urugendo , Uwari Visi Perezida we[Kuri ubu niwe Perezida] William Ruto yagombaga kugirira mu gihugu cya Uganda.
Muri iyo minsi, Ruto yatswe abarinzi be, ndetse na bamwe mu nshuti ze za hafi harimo na Agathi Gachagua batangira gukurikiranwa kugeza atawe muri yombi.
Gachagua yashinjwaga n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta kunyereza imisoro ya Leta ubwo yandikishaga Kompanyi ze z’ubucuruzi zigera kuri 49.
Muri uyu muhango kandi , William Ruto yasabye abaturage ba Kenya gushyirahamwe bagakora cyane kugirango ibyagezweho na Perezida Uhuru Kenyatta yari abereye Visi Perezida bitazasubira inyuma.