Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko atiteguye kuva ku mwanya wa Visi Perezida w’iki gihugu yemeza ko ari umugabo ufite intego ihamye kandi akaba adahangayikishijwe n’abamutera ubwoba barangajwe imbere na Perezida Uhuru Kenyatta abasubiza ko ntahoazajya.
Yagize ati “Ndi umugabo w’intego, nta mwanya mfite wo gusubira inyuma cyangwa kwegura.
Iki gisubizo yagitanze ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri depite Ronald Sagurani uherutse kwicwa na COVID-19.
Icyifuzo cyatanzwe na Perezida Kenyatta cyavugaga ko niba Visi Perezida we William Ruto akomeje kunenga ibikorwa bya Guvernoma kandi ayirimo akaba atanyuzwe n’icyerekezo cyayo, agomba kwegura ibi akaba yarabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ashimangira ko imyitwarire y’umwungirije ukomeje kunenga Guverinoma mu gihe akomeje kugaragaza ko adashaka kuyivamo.
Perezida Kenyatta yagize ati “Mfite gahunda yibikorwa natorewe, kandi akazi kagomba gukomeza, kandi byaba ari ibintu byiza mu gihe ubona utabyishimiye wajya ku ruhande ukareka twe ababishaka bagakomeza, ubundi na we ugahereza abaturage gahunda yawe.
Yakomeje agaragaza ko imyitwarire nkiyo ishyira abaturage mu rujijo.
Ati “Ku ruhande rumwe ntushobora kuvuga ngo ndagiye, ngo ku rundi ruhande uvuge ko hari ibyo utemeranya nabyo, ugomba gufata umwanzuro kugira ngo udashyira abantu mu rujijo, ku ruhande rumwe urashaka kuririmba ibyiza bya Guverinoma, uvuga uti twakoze ibi na biriya ugashaka kubigenderaho wagera hirya ukavuga ibitandukanye nibi.
Bivugwa ko kuva perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashyigikira Raila Odinga nk’umukandida uzamusimbura aribwo umwuka mubi wahise uzamuka bitewe nuko Visi Perezida William Ruto atashyigikiwe na Perezida Kenyatta nk’uzamusimbura , bakaba bakomeje guterana amagambo kwa hato na hato bikaba bigaragaza ko badashyize hamwe nubwo bose bari muri Guverinoma.
Ingabire Rugira Alice