Igihugu cya Kenya ,cyavuze uko ingabo zacyo ziri mu burasirazuba bwa DRC mu butumwa bw’Umuryango wa EAC, zigomba kwitwara mu makimbirane ahanganishije Umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa DR Congo.
Alfred Mutua Umuyamabanga wa Guverinoma ya Kenya ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 24 Mata 2023 ari kumwe na mugenzi we wa USA Antony Blinken i Washington DC, yavuze ko Ingabo za Kenya ziri mu burasirazuba bwa DR Congo zizahaguma ndetse ko zidateze kuhava, cyeretse intambara imaze igihe ihanganishije M23 na FARDC nirangira .
Yokomeje avuga ko Ingabo za Kenya, zigomba kuguma muri ibyo bice byo mu burasirazuba bwa DRC, kugeza habayeho ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa ndetse ko ariyo nzira imwe rukumbi, izatuma intambara ihagarara ingabo za Kenya zikabona gusubira mu gihugu cyazo.
Ati:” Ingabo za Kenya ziri mu burasirazuba bwa DRC , ntiziteze kuhava cyeretse imakimbirane ahanganishije M23 n’Ubutegetsi bwa DRC arangiye kandi binyuze mu nzira y’ibiganiro,kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma intambara irangira .
Yakomeje avuga ako ashimira ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi ,ku bufatanye bakomeje kugaragaza no gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DRC, mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano muri ako gace.
Alfred Mutua , yongeye kwibutsa ko Ingabo za Kenya ziri mu burasirazuba bwa DRC, nta gahunda zifite yo kurwanya M23 cyangwa se undi mutwe uwariwo wose, ahubwo ko zizakomeza guhagarara hagati y’impande zihanganye , hagamijwe guhosha amakimbirane azihanganisheje no kurinda umutekano w’Abaturage ,kugirango hashakwe uko abahanganye bakwicara ku meza y’ibiganiro.
Ihigugu cya Kenya , cyakunze kugaragaza ko gishigikiye Ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa nk’uburyo bwo kurangiza amakimbirane , mu gihe DRC itabikozwa ahubwo igasaba ingazo z’Umuryango wa EAC zirimo n’iza Kenya kurwanya M23 zivuye inyuma.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com