Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zari ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zose zamaze kugera mu bihugu byazo ndetse iza Kenya zakiranwe igishyika cyinshi, zinashimirwa umurimo utoroshye zakoze ubwo zari zigeze mu gihugu cyabo.
Ibi bibaye nyuma y’uko Ingabo z’uyu muryango zasabwe kuva mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse zigahabwa n’igihe ntarengwa cyo kuba zamaze gutaha iwabo.
Kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, n’ibwo Abasirikare banyuma bagwiriyemo Abayobozi bahagurutse ku k’ibuga cy’Indege, i Goma, mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, berekeza i Nairobi, mu gihugu cya Kenya.
Muri abo bayobozi barimo na Major Gen Aphaxard Kiugu, wari usanzwe akuriye Ingabo za EACRF. Amakuru dufite ni uko uyu muyobozi we amaze guhabwa i kaze mu gace ka Embakasi Garrison i Nairobi muri Kenya.
Kuwa 13 Ukuboza 2023, ubwo Major Gen Aphaxard Kiugu, yari ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za EACRF, giherereye i Goma, yakoresheje i Nama, yari igamije kwerekana ibyo ziriya Ngabo yari ayoboye zagezeho. Mu byo yavuze harimo ko “bagerageje guhagarika imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.”
Yanavuze ko “Mu gihe cy’umwaka umwe tumaze muri iki gihugu, twakoze uko dushoboye kose kugirango tugarure amahoro, kandi ibi twabikoze dufatanije n’Igisirikare cya leta ya Congo (FARDC)”
Kuri ubu nta Ngabo za EACRF, zikibarizwa k’ubutaka bwa Congo. Abasirikare ba Uganda bo bamaze iminsi itandatu, bitangajwe ko bamaze kuva k’ubutaka bwa Congo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com