Ibihugu bitandukanye ku isi byamaze kwemera itegeko ryemera ubutinganyi( kwemerera ababana bahuje ibitsina), kuri ubu igihugu cya Kenya nacyo cyamaze kujya mu mubare w’ibi bihugu byamaze kwemera uyu mwanzuro w’abaryamana bahuje ibitsina.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru the Nation dukesha iyi nkuru, kivuga ko ikigo gishizwe imiryango itari iya leta muri icyo gihugu cya Kenya, ivuga ko iki gihugu cyari cyaranze kwandika uyu muryango NGLHRC”Nation Gay and lesbian Human Right Comission”muburyo bwemewe n’amategeko nk’indi miryango yose yemewe n’amategeko cyakora bakemeza ko noneho ubu bahawe uburenganzira bwo kubaho.
Uyu muryango NGLHRC wareze urwego rwa Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta mu rukiko rwa mbere, aho wasobanuraga ko wavanguwe, uvutswa uburenganzira uhabwa n’Itegeko nshinga. Waratsinzwe, ujya mu rw’ubujurire, uratsinda ariko uru rwego na rwo rujuririra mu rw’ikirenga muri Gashyantare 2023.
Icyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 kivuga ko Leta idakwiye kuvangura abantu. Kigira kiti “Leta ntabwo ikwiye kuvangura abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mpamvu iyo ari yo yose, yaba ubwoko, igitsina, gutwita, gushaka cyangwa kudashaka, ubuzima, idini, uruhu, imyaka, ubumuga, imyumvire, imyizerere, umuco, imyambarire cyangwa ururimi.”
Hashingiwe kuri iyi ngingo, urukiko rwavuze ko urwego rwa Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta rwanze kubahiriza uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ruti: “Turemeza ko uregwa atubahirije uburenganzira bwa Ababana bahuje ibitsina ko bimwe bwo kwisanzura, bemererwa n’ingingo ya 36 y’Itegekonshinga.”
Gutsinda k’umuryango wa Gitari cyangwa abahuje ababana bahuje ibitsina kuvuze ko urwego rushinzwe imiryango itari iya Leta rugomba guhita ruwandika, ugakorera muri Kenya inshingano yawo yo kurwanirira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, bakayikora.
Scharack Niyibigira