Itsinda rya mbere mu mukino wa kane w’itsinda ry’Ingabo za Kenya ziteguye kugaba igitero cyihuse (KENQRF 4) ryoherejwe ku mugaragaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama, rishinga imizi mu butumwa bwabo bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Ibirori byo kubasezeraho byabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) bikaba byayobowe na Stephen Kapkory, Umugaba w’Ikigo cya Gisirikare cya Embakasi Air Base. Itsinda rya KENQRF 4 ryiyunze ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bufite inshingano zo gucunga umutekano mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu birangwamo umutekano muke.
Mu butumwa yabagejejeho yagize ati “Ndabizeye ku rwego rw’imyitozo n’ubunyamwuga mufite. Mubere intumwa nziza z’Igihugu cya Kenya mukomeza kugaragaza ubunyamwuga no kwiyubaha mu byo mukora byose kandi mukomeze kugera ikirenge mu cya bagenzi banyu bababanjirije,”
Itsinda rya KENQRF 4 rizibanda ku bikorwa bitandukanye, birimo kurwanya imitwe yitwaza intwaro, kurinda abasivile, gushyigikira imishinga y’ubutabazi, ndetse no gufasha mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. Izi nshingano zari zisanzwe zishyirwa mu bikorwa n’amatsinda yabanje, kandi n’iri tsinda rishya ryiteguye gukomeza izi mbaraga.
Lieutenant Colonel Simon Seda, Umugaba w’itsinda rya KENQRF 4, na we yagaragaje icyizere ku bijyanye no kwitegura kwa gisirikare kwe.
Ati“Abagabo n’abagore bacu biteguye neza imirimo ibategereje. Babonye imyitozo ihagije kandi bafite ubumenyi bukenewe kugira ngo bagere neza kuri iyi nshingano. Twiyemeje kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri DRC,”
Mu bindi bikorwa, Brigadier Kapkory yakiriye itsinda rya mbere ry’ingabo za KENQRF 3 zagarutse zivuye muri DRC. Yashimiye cyane ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gucunga umutekano mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse anashimira ubunyamwuga bwabo mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, hakurikijwe amahame y’imyitwarire myiza y’Umuryango w’Abibumbye.
MONUSCO, igenda igabanya ibikorwa byayo muri DRC, ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ku bufatanye n’izindi ngabo.
Ku wa 7 Kanama, ubutumwa bwakiriye umwanzuro w’Akanama k’Umutekano, nimero 2746, wemeza kongera inkunga igenerwa Ubutumwa bwa Misiyo y’Umuryango w’Iterambere w’Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC).