Kuba Umugore wa Perezida w’uBurundi yakoresheje inyadiko za magendu kugirango yivurizeyo Corona Virus byateje impagarara
Ikibazo cy’umugore wa Perezida w’uBurundi Denyse Bucumi cyateje impagarara mu nzego z’ubuzima aho yagoye kw’ivuza akoresheje impapuro zerekana ko arwaye inyama yo mu nda y’umushishito mukumusuzuma we n’abamuherekeje 3 bakabasangamo Corona Virusi.
Nyuma y’iri suzumwa inzego z’ubuvuzi za Kenya zafashe icyemezo cy’uko indege zitwara indembe zigomba kujya zizana abarwayi zimaze gusuzuma basanga ari Corona bakabarekera mu bihugu byabo,ibi bibaye mu Burundi n’uko iki cyorezo gikomeje kugarika abantu nyamara Leta y’uBurundi akaba nta ngamba zihamye irafata dore ko hasize icyumweru kirenga nta n’imibare cyangwa amakuru iheruka gutangaza.
N’ubwo bimeze gutyo kandi abayobozi b’uBurundi bari mu masengesho yo gushimira Imana yabarinze Corona ndetse ibarindira mu matora,iki giterane cy’iminsi 3 mu gace ka Gitega aho cyitabiriwe n’aba Perezida bombi Evariste Ndayishimiye watowe na Perezida Pierre Nkurunziza witegura gutanga ubutegetsi,muri aya masengesho kandi akomeje kurangwamo indirimbo zibasira uRwanda na Amerika.
Kuva aho icyorezo cya Corona gitangiriye abategetsi ba Leta y’uBurundi bakomeje kwerekana ko kuri bo atari ikibazo ubwo bateguraga amatora muri Gicurasi,ndetse haba amakoraniro ahuza abantu benshi nta ngamba zigeze zifatwa muri iki gihugu k’umunsi w’ejo taliki ya 30 Rusama Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura bwanakomoreye utubyiniro ndetse n’andi mazu y’imyidagaduro.
Mwizerwa Ally