Igisirikare cya Uganda cyirinze kugira icyo gitangaza ku bivugwa Ko Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2022.
Muhoozi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 tariki 24 Mata 2022 yatangaje ku mugaragaro ko ashobora guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2026,mu gihe Se umubyara we azaba yujuje imyaka 40 ayobora iki gihugu.Ibi birori bamwe bita kwiyamamaza byari byitabiriwe n’abatari bake impande zose z’igihugu, abenshi batangiye kubona ko Muhoozi ashaka gusimbura Se umubyara.
Muhoozi kuri twitter ye akomeje kugaragaza inyota yo kuyobora kiriya gihugu,ariko kugeza ubu ntibirasobanuka neza uko bizagenda kuko i Se manda ye izarangira mu 2026,kandi na Muhoozi nawe ubwe akiri ku myanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda .Gusa Muhoozi yongeye kwihanangiriza abamutuka buri munsi ,ati’’ i Team MK izabagezaho umurongo wa politiki mugihe gito cyane.’’
Arongera ati’’Abo bakinnye natwe igihe kirekire ariko kugeza ubu bamaze kubona ko dukomeye! Uganda ni iyacu! Nta muntu n’umwe ugomba kudutera ubwoba!Uganda iri mubiganza bya Team MK (Ikipe ya Muhoozi Kainerugaba )’’.
Ingingo 208 igika cya 2y’itegekonshinga rya Uganda ivuga ko nta mu ofisiye ugomba kujya cyangwa gukora politiki mu gihugu.
Avugana n’ikinyamakuru Observer, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye, ntiyagize icyo abivugaho ahubwo yatangaje ko ibyo babibaza Lt Col Chris Magezi umuvugizi wa Muhoozi cyangwa bakabibaza nyirubwite.
Abahoze mu ngabo za Uganda bafite amapeti yo hejuru barimo Rtd Lt. Gen Henry Tumukunde, Rtd Gen David Sejusa,Col (Rtd) Kiiza Besigye na Colonel Fred Bogere bari mu batishimiye umwanzuro w’umuhungu wa Museveni wo kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Mudahemuka Camille.
Ndikubona kuba Afande muhozi yakwiyamaza nibyiza kushaho abazamukunda bazamutora utamushyaka bazareke kumutora