Mu mirwano yatangiye kuri uyu wa Kane w’icyumweru dusoje yashojwe n’umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda CNRD/FLN wateye uturutse aho usanzwe wihisha mu ishyamba rya kimeza rya Kibira cya Nyungwe Muri Komini ya Mabayi, intara ya Kibitoki , wateye winjiriye ku musozi wa Marura .
Amakuru dukesha RPA, avuga ko intandaro z’iyi mirwano yatewe n’uyu mutwe w’iterabwoba FLN wateye Ingabo z’u Rwanda , ugakubitwa inshuro nyuma ngo ugahungira muri iri shyamba.
Bivugwa ko hari Abasirikare b’igihugu cy’uburundi bari bafatanije na FLN mu ibanga bakaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abanyagihugu b’igihugu cy’u Burundi baturiye ishyamba kimeza rya Kibira, bavuga ko hakomeje kumwikana urusaku rw’ibitwaro biremereye muri iri shyamba.
Amakuru aturuka muri aba basirikare ku gice cy’u Burundi, avuga ko Inyeshyamba za FLN 6 zimaze kuhasiga ubuzima n’umubare munini w’inkomere zitaramenyekana , ku gice cy’ingabo z’uburundi hapfuye Abasirikare 3 hakomereka bane. Aho umwe muri aba bapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021 yajyanwe I Bujumbura .
Muri iyi mirwano kandi hanakomerekeyemo umusirikare w’uburundi ufite ipeti rya Major. Witwararike Ntahonsigaye wo Muri Poromosiyo ya 35 mu ishuri rikuru rya Gisirikare I Burundi.
Bivugwa ko hari abasilikare bo muri Batayo y’i 121 hamwe n’iya 411 aribo bagiye kwifatanya n’inyeshyamba za FLN muri iyi mirwano hamwe n’imbonerakure zitwaje intwaro zigakubitwa inshuro.
Amakamyo ane y’abasirikare b’abarundi niyo yagiye kwifatanya na FLN mu ishyamba rya kimeza rya Kibira cya Nyungwe aho imirwano yabereye.
Igisirikare cya Leta y’u Burundi nta kintu baratangaza kuri iyi mirwano ikomeze kubera muri iri shyamba rya Kibira.
Ivomo:RPA
Turasaba l’état y’urwanda ikore ibisjonoka vyise y’ivune uyomwasi ahungabsnya umutekano y’abanyarwanda n’abanyarwandakazi. Mugihe igihugu c’uburundi coba gifisemwo ururare rwogutangacm abasirikare bskorana niyo mitwe yiterabwoba yoba irurukoza soni kuri l’état y’uburundi ahubwo l’état yoba yaratevye kubavugutira umuti umwe wavugutigwa président Mobutu yixe atwara igihugu citwa Zaire ariyo DRC yuno musi.